Uyu mukobwa mu kiganiro cyihariye na IGIHE yahishuye uko yakuze akunda cyane umwuga w’itangazamakuru, by’umwihariko akaba umufana w’umunyamakuru Umurerwa Evelyne basigaye bakorana.
Avuga ku rukundo rwe mu itangazamakuru, Miss Mutoni Jane yagize ati “Nakunze itangazamakuru kuva mu bwana, ngeze mu mashuri yisumbuye nakurikiye ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo.”
Ubu uyu mukobwa wegukanye n’ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’umuco ku Isi mu 2016, ari kwiga itangazamakuru muri Mount Kenya University.
Nyuma y’umwaka yimenyereza umwuga w’itangazamakuru mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA, Mutoni Jane aherutse kwerekanwa nk’umwe mu ikipe y’abanyamakuru basoma amakuru y’icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Yavuze ko yishimiye bikomeye gukorera mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuko yakuze akunda abanyamakuru bakozemo.
Ati “Nakuze nkunda cyane abanyamakuru ba RBA, barimo Evelyne Umurerwa n’abandi batandukanye, ni iby’agaciro gukorana n’abantu nk’aba.”
Miss Mutoni Jane avuga ko nubwo umwuga w’itangazamakuru yawinjiyemo awukunda bikomeye, yasanze ukomeye.
Ati"Ndibuka nk’inkuru twigeze kujya gutara ahantu bacuruza inyama, amasazi yarandiye. Ndibuka ko insinga z’umuriro zari zacitse bigaturika ndi kubara inkuru! Biba biteye ubwoba ariko narayikoze. Ni imwe mu nkuru zangoye."
Nubwo ubu ari umunyamakuru usoma amakuru kuri televiziyo y’u Rwanda, yatangiye ajya kuyatara.
Kurikira ikiganiro twagiranye na Miss Mutoni Jane





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!