Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe uko yakiriye intsinzi ya Paul Kagame, umukandida yakoreye indirimbo uherutse gutsinda yanikiriye bagenzi be.
Aha akaba yagize ati “Urebye ibyishimo mfite ntabwo bigira ingano, gutorwa kwa Perezida Kagame byashimangiye ko ntahanuye ubuhanuzi bw’ibinyoma, mpanga iriya ndirimbo bwari ubuhanuzi kandi rwose bwarasohoye.”
Uretse ubuhanuzi bwe bwasohoye, Musengimana yavuze ko kugeza ubu ashimira Imana yamufashije gutaramira imbere ya Paul Kagame.
Ati “Mwarabibonye ko nataramiye imbere ya Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Kicukiro, uriya munsi natashye nishimye kandi rwose naranyuzwe. Zari inzozi zanjye kuva cyera gutaramira imbere ye, rero kiriya gihe zarasohoye.”
Ubwo IGIHE yaherukaga gusura Musengimana n’Itorero ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ ryo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Kidahwe, yahamije ko kimwe mu byo bifuza ari uko bazabyinana na Perezida Kagame intsinzi mu gihe yazongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora ategerejwe muri Nyakanga.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twazabyinana intsinzi na Perezida Kagame, n’ubwo n’iyi ndirimbo ari iy’intsinzi ariko tuzaba dufite indi noneho tubyinane nawe twishimira intsinzi.”
Ku rundi ruhande ariko kandi Musengimana ahamya ko bitewe n’uko Itorero ryabo rigizwe n’ababyeyi b’abahinzi badafite ubushobozi, bakeneye ubufasha ku buryo ryafashwa kuva ku rwego rw’Akagali rikagera ku rwego rw’Igihugu.
Ati “Iri Torero turi abahinzi, nta kintu dufite uretse kuba twararihanze dufite ubushake, twikoshereje ingoma twicurishiriza amayogi byibuza ubu dufite ijana, ariko dukeneye inkunga y’Itorero. Urugero nk’ubu nta myenda dufite, uwaduha nk’imyenda, uwaduhamagara tukajya tugenda dusa.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!