Uyu mukobwa amaze imyaka ine aririmba, mu gihe amaze yakoze indirimbo zirimo izakunzwe by’umwihariko iyitwa ‘Winyibutsa’ yacuranzwe cyane kuri Radio zo mu Rwanda.
Yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuva muri Tusker Project Fame atigaragaje uko bikwiye nk’umuhanzi biturutse ku masomo yigaga muri kaminuza yamuhugije cyo kimwe no gushaka amafaranga amutunga n’ayo kwishyura ishuri.
Mbababazi Phiona yasoje amasomo y’icyiciro cya Gatatu muri Kaminuza ya Mount Kenya muri Nyakanga 2017. Yize mu ishami rya Kigali muri Medical Lab ndetse avuga ko yarangije afite amanota meza ariko yanga kujya gusaba akazi k’ibyo yize ahitamo kwiyegurira umuziki.
Yavutse ari ikinege…
Mbabazi Phiona yavukiye muri Uganda muri Masaka ahitwa Gatovu, ababyeyi be bombi ni abanyarwanda. Ni ikinege kuri nyina ariko se yabyaye abandi bana hanze. Ubu atuye mu Karere ka Kicukiro ku Kabeza.
Yabanje kwiga amashuri abanza muri Uganda ariko ayisumbuye ayiga muri Fawe Girls School mu Rwanda aho yavuye yerekeza muri Kaminuza ya Mount Kenya University ishami rya Kigali.
Yavuze ko irushanwa rya Tusker Project Fame ryamubereye ikiraro kimwinjiza mu muziki ndetse arifata nk’inzira Imana yaharuye imugeza ku nzozi yakuranye ubwo yaririmbaga mu rusengero rw’Abadivantisiti akibana n’umuryango we muri Uganda.
Yagize ati “Kujya muri Tusker niho hanyinjije mu ruganda rw’umuziki, iyo mbirebye mbona ko ariyo nzira Imana yakoresheje ngo ninjire mu muziki. Iri rushanwa niryo ryangejeje ku bafana, ryambereye itangiriro n’icyerekezo.”
Yifuza gushinga ivuriro rye bwite
Mu myaka ine Phiona amaze aririmba avuga ko yabyaje umuziki amafaranga menshi ndetse ngo niwo wamufashije kwishyura kaminuza. Ashingiye ku mafaranga yabonye akiri mu ishuri ahamya ko nta kabuza mu gihe arimo kubikora nk’umwuga bizamuha ubushobozi bwo gushinga ivuriro.
Yagize ati “Ntabwo nagiye gukora ibyo nize kuko njye mfite intego, ntabwo nize ubuganga kugira ngo nzajye ku mavuriro mbone akazi. Uburyo nzabonamo ayo mafaranga ni ukubyaza umusaruro ufatika umuziki mbonemo ubushobozi nubake ivuriro rya Phiona Mbabazi ntange akazi ku bandi.”
Uyu mukobwa ushimangira ko impano yo kuriririmba atayishakisha, yizeye ko ijwi rye rizamuhesha ubushobozi agashinga ivuriro. Ati “Ntabwo nagiye mu muziki nywidumbukijemo, nzi ko kubera Imana imfasha muri ibi byose nkora nizeye ko byose bizashoboka nkubaka iryo vuriro. Uko nubatse gutya ibintu byanjye nizeye ko Imana izabimfasha nkubaka iryo vuriro.”
Yongeyeho ati “Nawe ubyumve, amafaranga yabashije kunyishyurira ishuri rihenze kuriya, ubuganga burahenda, akantunga akanatunga abanjye, urumva ntabwo ari make na gato. Nizeye ko ninyakoresha neza nyuma yo kurangiza ishuri byose nifuza nzabigeraho.”
Kuvuka ari ikinege akabana na nyina gusa, byamuremyemo umutima wo kumenya kwikemurira ibibazo atabanje kugira undi yiyambaza. Ibi byabaye impamvu yatumye afata umwanzuro wo kwiyishyurira ishuri akoresheje impano ye.
Yagize ati “Impamvu nabyikoreye ibyo byose, ndi umukobwa udakunda guhabwa. Ubwanjye ngerageza kwikemurira ibibazo, iyo nkubwiye ikibazo cyanjye ni uko kiba cyandenze, uwo ni we njyewe. Ikindi, navutse ndi umwe kuri mama, nabayeho numva ngomba kwikemurira ibibazo byose, sinagize amahirwe yo kubana cyane na papa, byatumye nkura numva ngomba kwikemurira ibibazo.”
Afite akazi gahoraho nk’umuririmbyi wa Marriot Hotel
Phiona Mbabazi yemeza adashidikanya ko umushara we na band yashinze bahabwa muri Marriot Hotel uruta kure ayo yagombaga kuba ahembwa iyo ajya gusaba akazi mu by’ubuganga.
Ibi abifata nk’umusaruro ukomeye yakuye mu muziki kuko yawugezeho abikesha gushinga kompanyi ye bwite ubu inafite band ya muzika icuranga mu birori byiyubashye mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Igikomeye navanye mu muziki ni uko nashinze kompanyi yanjye inafite band incurangira, abakoramo ni abakozi banjye menyera buri kintu cyose. Ibi nabikoze ngamije kubaka umuziki uzaramba, nabikoze gutya ngamije gukora ikintu abandi bakobwa mu muziki batarakora. Mfite izo nshingano ku buryo bintera ishema n’ishyaka ryo gukora cyane.”
Icyamugoye mu muziki w’u Rwanda…
Yagize ati “Ikintu cyangoye mu muziki wa hano mu Rwanda ni ukwiga uko bakora umuziki, nkiri muri Tusker nibwo batubwiraga ku masomo ya muzika n’uko abahanzi bakwiye kubaho. Ikindi gikomeye ni uburyo abantu bo mu muziki i Kigali batari inyangamugayo, producer aguha gahunda akayica, akaba yafata indirimbo yawe akayiguha akayiha n’undi muhanzi. Numva abahanzi babimenyereye ngo ni ibisanzwe ariko njye sindabyakira.”
Avugana umujinya ibya ruswa y’igitsina
Nubwo yahuye n’ingorane zikomeye mu buryo bwo gukora muzika kinyamwuga mu Rwanda, we ngo ntarahura n’abagabo bamusaba ruswa ishingiye ku gitsina.
N’uburakari bwinshi, Phiona Mbabazi yavuze ko adashobora kwemera kuryamana n’umugabo amushukishije amafaranga kuko na we afite imbaraga zo gushaka aye. Ngo yaryamana n’umugabo kuko na we abishaka atari ukubikora ashaka indonke.
Yagize ati “Phiona ntabwo arahura n’abamusaba ruswa y’igitsina, njye ndi umuntu utagira imikino ku buryo utambwira ubwo bucucu. Imyaka ndimo, aho ngeze ntabwo wigeze uhangeza, sinibaza ko hari icyo waba ugiye kumpa kindenza umunsi kubera ko naryamanye nawe. Oya.”
Yongeraho ati “Nzaryamana nawe kuko mbishaka kuryamana nawe ariko sinzigera ndyamana nawe kubera ko nzi neza ko ndi umukozi ukora cyane. Hari abantu baheruka kumbona mu mwaka wa 2012, umuryango wanjye warambuze kubera gutwarwa n’akazi, papa wanjye we duherukana kera yanabikubwira.”
“Niba mfata igihe cyanjye nkora cyane, ngakora ijoro n’amanywa nshakisha amafaranga, wowe wayabonye ntacyo waza umbwira kuko nzi ko nanjye ikimvuna ni uko nzayabona. Ntabwo naryamana nawe kuko hari icyo ngushakaho.”
Yemeza ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina gihari ashingiye kuri raporo zisohoka n’ubuhamya abakobwa baririmba batanga mu itangazamakuru gusa ku ruhande rwe ntibiramubaho.
Ati “Abakobwa bari mu muziki ntabwo bampa ubwo buhamya, wenda bakeka ko nzabaseka. Ibya ruswa y’igitsina ndabyumva cyane kandi byatumye menya ko icyo kibazo gihari.”
2018, intangiriro nshya ya Phiona
Yagize ati “Icyo nzanye mu mwaka wa 2018 ni imikorere mishya, ubu mfite indirimbo nshya yitwa ‘Ni Wowe’ yakozwe na Producer Jay P naho video ikorwa na Producer Bob Chris Rahim. Impamvu nyizanye mu kwezi kwa mbere ni uko nashatse ko ntangirana n’umwaka, ubu ndi mu muziki by’umwuga.”
Mu byo ahanze amaso, Phiona avuga ko ashaka gukora cyane umuziki we ukamenyekana uhereye mu Rwanda ndetse ngo anyotewe no kuzajya kuririmba mu maserukiramuco akomeye, ikintu ahamya ko cyubaka ubuzima n’inganzo y’umuhanzi.






Ibitekerezo 0