00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu Beyoncé yakuriyemo yafashwe n’inkongi kuri Noheli

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 26 December 2023 saa 10:47
Yasuwe :

Urugo Beyoncé yakuriyemo ruherereye mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, rwafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cya Noheli, gusa nta muntu n’umwe wakomerekeyemo.

Umuryango wa Beyoncé watuye muri iyo nzu iherereye mu gace ka Rosedale mu myaka ya 1980. Wari warayiguze mu 1981 ibihumbi 64 $ [asaga miliyoni 65 Frw].

Yari inzu y’ibyumba bitatu, gusa waje kuyimukamo mbere gato y’uko Solange uvukana na Beyoncé abona izuba mu 1986.

Saa Munani zo mu rukerera nibwo Polisi yo Mujyi wa Houston yakiriye intabaza ivuga ko iyi nzu yatangiye gushya, yihutira kuhagera itarangiza byinshi. Umuryango wari uyituyemo wabafashije guhunga.

Beyoncé ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages