Mu minsi ishize, Nicki Minaj yari mu kaga ko gutakaza inzu ye ihenze ya miliyoni 20$ (arenga miliyari 28 Rwf), nyuma y’uko Thomas Weidenmüller, wahoze ari umurinzi, amushinje kwanga kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 500$ urukiko rwari rwarategetse ko ahabwa.
Weidenmüller yareze Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, abashinja kwirengagiza icyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’uko Petty ahamijwe icyaha cyo kumukubita mu 2019, ubwo bari mu gitaramo cya Nicki Minaj.
Abanyamategeko ba Weidenmüller bari basabye ko iyo nzu itezwa cyamunara kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe.
Mbere y’uko iburanisha riheruka ritangira, abunganira Weidenmüller batangaje ko amafaranga yose yasabwe n’urukiko yamaze kwishyurwa, bityo urubanza rurangira nta cyemezo cyo guteza cyamunara iyo nzu gifashwe.
Nubwo bitatangajwe mu buryo burambuye niba ayo mafaranga yarishyuwe yose icyarimwe cyangwa binyuze mu masezerano yihariye, urukiko rwemeje ko indishyi zose zari ziteganyijwe zatanzwe, bituma Nicki Minaj akomeza gutunga iyo nzu.
Urukiko rwari rwategetse ko Nicki Minaj yishyura arenga ibihumbi 503$, nyuma y’uko we n’umugabo we batitabiriye urubanza mu gihe cyagenwe, bigatuma rufatwa nk’urubanza batsinzwe ku mpamvu zo kutitaba.
Nicki Minaj yigeze gusobanura ko atigeze amenyeshwa neza iby’uru rubanza n’uwari ushinzwe kumucungira imari n’ibikorwa bye, ariko urukiko rusanga agomba gukurikiza ibyemezo byari byafashwe.
Iyo nzu ye yari igiye gutezwa cyamunara iherereye muri Hidden Hills ifite ibyumba 11 byo kuraramo, piscine nini, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri n’ibindi bikoresho by’agaciro. Ni imwe mu nzu zihenze z’abahanzi bo muri Amerika. Yayiguze mu 2022.
Kugeza ubu, uyu muraperi ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 190$, yashyize iherezo ku bibazo by’amategeko byari bimaze igihe bimukurikirana, akomeza ibikorwa bye by’umuziki n’ubuzima bwe busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!