Intumwa y’Imana Masasu nubwo itemera amarushanwa y’ubwiza, ubu umwe mu bakirisitu be Iradukunda Elsa yagizwe Nyampinga w’u Rwanda ndetse yahamirije IGIHE ko azakomeza kuba umukirisitu muri Restoration Church aho asanzwe asengera.
Miss Iradukunda Elsa yagize ati “Nkunda gusenga nakuze ndi umwana ukunda gusenga kandi narabitojwe, ndabikunda cyane kandi n’ubu ndabikora. Ubusanzwe nsengera muri Restoration Church i Gikondo. Ndi umukirisitu usanzwe, nta kazi kadasanzwe mfite mu itorero.”
Muri Mutarama 2014 Apôtre Masasu yatanze inyigisho mu giterane cyiswe Women Destiny abwira imbaga y’abakirisitu ko ‘binyuranyije na Bibiliya’ ndetse ngo ‘ntibikwiye ko umuntu yajyana ubwiza Imana yamuhaye mu marushanwa’.
Icyo gihe Apôtre Masasu yagize ati” Nimumbwire, mubona dukwiye nk’abakirisito kujya imbere y’abantu ngo turimo turiyerekana ngo badutore ku bwiza Imana yaduhaye? Ni iki dukora kugirango duse uko dusa ubu? Ntihakwiye kubaho completion[irushanwa] kuko uwo Imana yaremye wese ni mwiza. Ugasanga baramugaragura ngo reba hano, reba hirya […] ntibikwiye ku bakirisito nubwo bamwe mwamaze kubyemera, ariko ntibikwiye kubaho rwose.”
Inyigisho za Apôtre Masasu zavugishije benshi ndetse itangazamakuru ryamugarutseho igihe kirekire kubera uburyo ibyo yavuze byaciye igikuba mu bantu. Ubuyobozi bwa Minisiteri icyo gihe bwamaganiye kure amagambo y’iyi ntumwa y’Imana kuko ngo ‘ibyo yigishije nta hantu wabisanga muri Bibiliya’.
Makuza Lauren wari Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri yagize ati, “Ibyo Masasu yabwiye abakirisitu ni imyumvire ye, nta hantu wabisanga muri Bibiliya. Sinavuga ko wabimuhanira kuko ni uburenganzira bwe gutangaza ibyo yifuza. Gusa ntabwo bikwiye kuyobya Abanyarwandakazi cyangwa ngo bibace intege. Icyiza ni uko atazajya ahabera ibikorwa bya Miss Rwanda ngo abuze abakobwa kwiyamamaza”
Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ayobora insengero zirenga 57 ku Isi, nubwo bamwamaganiye kure bakavuga ko ibyo yigishije nta shingiro bifite, yaratsimbaraye avuga ko ‘bikururira umukobwa wiyamamaza imyuka yo kwifuzwa’.
Yagize ati “Nta cyubahiro cy’Imana kiba gihari kandi umwuka wa competition si mwiza tugomba kubivuga ni cyo tubereyeho nk’abashumba. Ijambo ry’Imana riravuga ngo ntimukagire icyo mukora mwiremamo ibice, ntabwo ari byiza. Ikindi kirebwa mu buryo bw’ umwuka, iyo umuntu yashyizwe hariya mu buryo bwa competition bakureba wiyereka biragukurura cyane kuko bigukururira imyuka yo kwifuzwa no kukwambika ibara mu buryo bwumvikana neza”.

IGIHE yifuje kumva uko Apôtre Masasu yakiriye itorwa rya Miss Iradukunda Elsa umukirisitu we n’uburyo bazakomeza kumufata mu itorero dusanga amaze iminsi mike agiye muri Canada mu Mujyi wa Montreal.

Ikiganiro cyihariye na Miss Iradukunda Elsa




Ibitekerezo 0