Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibiro 57. Uyu mukobwa yanahawe ikamba rya Miss Heritage.
Irdaukunda Elsa yatowe mu birori biri kubera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village[hahoze hitwa Camp Kigali] kuri uyu wa 25 Gashyantare 2017.
Abakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe ntara zose, ni indobanure mu gihugu cyose, harimo ab’inzobe, ab’imibiri yombi, ab’ikimero cyiza bazi n’intambuko nk’inyambo, abafite ubwiza bushimangirwa n’ubumenyi bukwiye kuranga ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda.
Aya majonjora yabereye mu ntara zose z’u Rwanda, yamaze ukwezi kose kuva kuwa 14 Mutarama, yasojwe kuwa 4 Gashyantare 2017. Muri aba bakobwa hatowemo Iradukunda Elsa wasimbuye Mutesi Jolly wari umaze umwaka afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.
Buri wese wakurikiranye iri rushanwa yari afite umukobwa ashyigikiye kandi yifuza ko yagirwa Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Mutesi Jolly wo muri 2016.
Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015 hanyuma mu mwaka wa 2016 asimburwa na Mutesi Jolly.
Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo Ngo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.
Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2017 ni Nsanzabaganwa Straton, Uwamahoro Angelique, Mike Karangwa na Miss Rusaro Carine.
Ku itariki ya 26 Gashyantare 2017, ku isaha ya saa sita n’iminota 40 nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Iradukunda Elsa ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2017.
Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na Rwandair, Sebamed n’abandi.
Abatoranyijwe 15 bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda ni:
1.Ashimwe Fiona Doreen(20)
2.Iradukunda Elsa (8)
3.Iribagiza Patience (13)
4.Kalimpiya Queen (26)
5.Mukabagabo Carine (1)
6.Mutoni Laurette(25)
7.Mutoniwase Linda (5)
8.Shimwa Guelda(23)
9.Umuhoza Simbi Fanique(21)
10.Umutesi Aisha (17)
11.Umutesi Nadia (6)
12.Umutoni Pamela (3)
13.Umutoni Tracy Ford (12)
14.Umutoni Uwase Belinda (7)
15.Uwase Hirwa Honorine (11)
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE:
– Abantu batangiye kwinjira muri Kigali Conference and Exhibition Village ahagiye kubera irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda. Abenshi baje bitwaje ibyapa biriho amafoto buri wese n’umukobwa ashyigikiye.
– Muri uyu mwanya abantu babarirwa muri magana ane bamaze kuhagera ariko ibirori nyir’izina ntibiratangira, abantu baricaye Dj ari kuvanga imiziki yiganjemo iyo muri Uganda mu gihe byari byatangajwe ko 5:00 pm bigomba guhita bitangira.
– Gufana gukomeye cyane mu baje kureba ibirori, unyujije amaso mu baje higanjemo abazanye ibyapa byamamaza abakobwa ndetse bicaye mu matsinda agabanyije mu byiciro buri wese arebye uwo afana. Ubu ni saa moya n’iminota 35, ibirori nyamukuru ntibiratangira.
– Saa mbili z’ijoro zigeze ibirori bitaratangira, abafana baracyahanze amaso bibaza umukobwa ugiye kuba Nyampinga. Ubu Dj ari kuvanga imiziki ari nako abagifite akabaraga bakaraga umubyimba.
– Saa 8:35 Pm: Abagize akanama nkemurampaka barahageze, ibirori bigiye gutangira. Uyoboye ibirori abanje kwisegura ’ku bwo gukererwa gutangira’.
– Abakobwa bose hamwe uko ari 15 batangiye biyerekana mu makanzu yo gusohokana yadodewe mu Rwanda.
– Akanama nkemurampaka gatangiye kubaza ibibazo abakobwa, buri wese arabazwa ibibazo bibiri[mu Cyongereza cg Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda]. Aba bakobwa barabazwa ibibazo byibanda ku muco, indangagaciro, ubukungu n’ibindi.
– Mukabagabo Carine
– Umutoni Pamela
– Mutoniwase Linda
– Umutesi Nadia
– Umutoni Uwase Belinda
– Iradukunda Elsa
– Uwase Hirwa Honorine
– Umutoni Tracy Ford
– Iribagiza Patience
– Umutesi Aisha
– Ashimwe Fiona Doreen
– Umuhoza Isimbi Fanique
– Mutoni Laurette
– Shimwa Guelda
– Kalimpiya Queen
– 10:47: Akanama nkemurampaka kagiye guteranya amanota gatangaze abakobwa bane ba mbere bagomba gutorwamo Nyampinga w’u Rwanda.
– Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma:
1.Umutoniwase Linda
2.Iradukunda Elsa
3.Shimwa Guelda
4.Kalimpiya Queen
5.Umuhoza Simbi Fanique
Twageze ku itariki ya 26 Gashyantare 2017
– 00:06: Ubu hagezweho Itorero Inganzo Ngari mu murishyo w’ingoma, umuhamirizo w’intore n’amakondera arimo gutsikimba mu gihe akanama nkemurampaka kagiye mu mwiherero gufata umwanzuro ku mukobwa ugiye kugirwa Nyampinga w’u Rwanda 2017.
– 00:17: Mbere yo gutangaza Nyampinga, Mike Karangwa yagize ati "Ibi tugiye kubatangariza byanyuze mu mucyo, twakoresheje ukuri gusesuye, twakurikije ibisabwa [...] Ndemeranya n’umutima wanjye ko ibyo tugiye kubagezaho byanyuze mu mucyo."
ABAKOBWA BATSINZE NI:
– Miss Photegenic: Umutesi Nadia
– Miss Congeniality : Iradukunda Elsa
– Miss Heritage : Shimwa Guelda
– Miss Popularity : Uwase Hirwa Honorine
– Igisonga cya Kane: Umuhoza Simbi Fanique
– Igisonga cya Gatatu :Kalimpiya Queen
– Igisonga cya Kabiri: Mutoniwase Linda
– Igisonga cya Mbere: Shimwa Guelda
– Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Elsa
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO