00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iradukunda Liliane muri ba Nyampinga batumiwe i Washington

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 June 2018 saa 09:55
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane ari mu bakobwa bazahagararira ibihugu byabo i Washington mu iserukiramuco ryateguye n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru.

Iserukiramuco Uganda Festival rizabera i Washington DC ahitwa Gaylord Harbor resort guhera ku itariki ya 31 Kanama rizasozwe ku wa 3 Nzeri 2018; ryateguwe n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru bihurije muri UNAA[Ugandans in North America Association].

Mu batumiwe uyu mwaka, harimo umuhanzi Paul Okoye[Rudeboy] umwe mu bahoze mu itsinda ryubatse amateka rya P Square ndetse na we aherutse kwandika kuri Instagram yemeza ko azacuranga muri ibi birori.

By’umwihariko, iri serukiramuco ryiswe ‘Fashion Weekend’ ryatumiwemo ba Nyampinga barimo uw’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Tanzania ndetse n’uwa Kenya.

Umuyobozi wa UNAA Causes, David Muwanga yabwiye Daily Monitor ko batumiye aba ba Nyampinga barimo n’u Rwanda kugira ngo bazakoreshe uyu mwanya mu gusangiza abanyamahanga ibyiza biri muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko umuco no guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati “Byaratunejeje kuba tuzabana na Miss Rwanda. Uganda yishimira cyane kubana neza n’umuturanyi wacu u Rwanda, aba ba nyampinga bose bazitabira iki gikorwa kugira ngo Afurika y’Uburasirazuba yereke Isi ibyiza ifite. Nyampinga wa Uganda na we ni umufatanyabikorwa wacu, azaba ari kumwe na bagenzi be i Washington DC.”

Mu kiganiro na IGIHE, Nyampinga Iradukunda Liliane yavuze ko azakora ibishoboka akerekana umuco w’igihugu cye no guha abazitabira iri serukiramuco ishusho y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yagize ati “Nzaba mpagarariye igihugu, nzagenda ndebe aho Afurika igeze, nanjye nka Nyampinga w’igihugu nzagenda mu izina ry’aho nturuka, nzakora uko nshoboye abo nzasangayo mbabwire ibyo dufite iwacu mu Rwanda.”

Uretse aba bakobwa bazagenda baserukiye ibihugu byabo, iri serukiramuco ryatumiwemo abahanzi b’imideli, abahanga mu kuyimurika ndetse n’abateza imbere ibyerekeye ubukerarugendo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Miss Iradukunda Liliane yiteguye kwerekeza i Washington DC

Miss Liliane Iradukunda nava muri Amerika azahita atangira kwitegura irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizabera muri muri Philippines, rizamuhuza n’abandi bakobwa barenga ijana bazaturuka mu bihugu bitandukanye.

Iradukunda Liliane azabwira abanyamahanga ibyiza by'ubukerarugendo biri mu Rwanda
Miss Iradukunda Liliane asanzwe afite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages