00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iradukunda Liliane na bagenzi be basuye Pariki iri mu nkengero za Sanya (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 November 2018 saa 09:31
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane n’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World basuye ishyamba rya Yanoda Rainforest Cultural Tourism Zone n’agace ka Zhongliao.

Yanoda Rainforest Cultural Tourism Zone, ni agace k’ubukerarugendo gaherereye mu nkengero za Sanya gakunda gusurwa cyane, gafite umwihariko wo kuba kagaragaza ibijyanye n’umuco gakondo wo mu Bushinwa.

Aba bakobwa bari muri Miss World bose bahasuye berekwa ibyiza bihagize ndetse banagira umwanya wo kwidagadura mu myicungo iri muri iri shyamba rishushanya bimwe mu bigize umuco w’Abashinwa.

Banasuye agace ka Zhongliao nako kegeranye n’iri shyamba kari mu Majyaruguru ya Sanya kihariye ku mafu kagira akurura benshi baba bashaka gufata akayaga ndetse no kureba imiterere yako.

Ku rubuga rwa Miss World banditse ko wari umunsi w’ikirenga ku bakobwa basuye ibi bice bitandukanye bakanezezwa no kwicunga mu kirere no kwiga ibindi bintu bitandukanye byerekeye umuco mu Bushinwa.

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss World bose bacumbikiwe mu nzu mberabyombi y’imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort iherereye i Sanya aho irushanwa riri kubera.

Irushanwa ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera muri iyi nyubako bacumbikiwemo. Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya cyenda.

Irushanwa rimaze icyumweru kimwe ritangiye, Iradukunda na bagenzi be baherutse gutambagizwa Umujyi wa Sanya berekwa abahatuye banahabwa ikaze ndetse kuri uyu wa Gatatu bari batemberejwe mu ishyamba rya Pariki ya Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park riri ku kirwa cya Hainan giherereye i Sanya.

Abakobwa bambitswe inigi zakozwe mu buryo bwa gakondo zitanyuze mu nganda
Iradukunda Liliane na bamwe mu bo bahatanye muri Miss World 2018
Bahawe umwanya wo kureba ibinyabuzima bitandukanye
Akanyamuneza ku bakobwa bose bari mu myicungo
Irembo ry'ibyishimo ryo ku kiraro cyo mu kirere bagiyeho
Rimwe mu marembo y'ikiraro cyo mu kirere batemberejweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages