Yanoda Rainforest Cultural Tourism Zone, ni agace k’ubukerarugendo gaherereye mu nkengero za Sanya gakunda gusurwa cyane, gafite umwihariko wo kuba kagaragaza ibijyanye n’umuco gakondo wo mu Bushinwa.
Aba bakobwa bari muri Miss World bose bahasuye berekwa ibyiza bihagize ndetse banagira umwanya wo kwidagadura mu myicungo iri muri iri shyamba rishushanya bimwe mu bigize umuco w’Abashinwa.
Banasuye agace ka Zhongliao nako kegeranye n’iri shyamba kari mu Majyaruguru ya Sanya kihariye ku mafu kagira akurura benshi baba bashaka gufata akayaga ndetse no kureba imiterere yako.
Ku rubuga rwa Miss World banditse ko wari umunsi w’ikirenga ku bakobwa basuye ibi bice bitandukanye bakanezezwa no kwicunga mu kirere no kwiga ibindi bintu bitandukanye byerekeye umuco mu Bushinwa.
Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss World bose bacumbikiwe mu nzu mberabyombi y’imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort iherereye i Sanya aho irushanwa riri kubera.
Irushanwa ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera muri iyi nyubako bacumbikiwemo. Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya cyenda.
Irushanwa rimaze icyumweru kimwe ritangiye, Iradukunda na bagenzi be baherutse gutambagizwa Umujyi wa Sanya berekwa abahatuye banahabwa ikaze ndetse kuri uyu wa Gatatu bari batemberejwe mu ishyamba rya Pariki ya Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park riri ku kirwa cya Hainan giherereye i Sanya.



















TANGA IGITEKEREZO