00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iradukunda Liliane yizeye gutungurana akaba Nyampinga w’Isi (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 March 2018 saa 03:42
Yasuwe :

Iradukunda Liliane uherutse kuba Nyampinga w’u Rwanda yizeye ko amahirwe yahawe yo kuzaserukira igihugu mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi azayabyaza umusaruro agatahana ikamba.

Ni ku nshuro ya 68 irushanwa ry’ubwiza rya Miss World rigiye kuba, umwaka ushize ryatwawe na Manushi Chhillar wo mu Buhinde. Muri uyu mwaka wa 2018 riteganyijwe kuzakira abakobwa babarirwa mu 120 mu gihe ubushize bari 130 harimo n’Umunyarwandakazi Iradukunda Elsa[Miss Rwanda 2017].

Iradukunda Liliane uzaserukira u Rwanda uyu mwaka yabwiye TNT ko yiteguye gutera ikirenge mu cya bakuru be bamubanjirijeyo haba Elsa Iradukunda (Miss Rwanda 2017), ndetse na Jolly Mutesi wagiyeyo ari umukobwa wa mbere w’Umunyarwandakazi mu mwaka wa 2016.

Yavuze ko afite icyizere cyo kuzaryitabira akitwara neza. yagize ati “Nditeguye kandi nizeye neza ko nabishobora. Nshobora kuzaba Nyampinga w’Isi, ni nk’uko ntari nzi neza ko umunsi umwe nshobora kuba Nyampinga w’u Rwanda.”

Miss Iradukunda Liliane yashimangiye ko icyizere yifitemo gishingiye ku masomo yahawe mu mwiherero wa Miss Rwanda aho abakobwa bigishijwe ‘kwigirira icyizere nk’inkingi yo gutsinda’.

Yagize ati “Ni ukwigirira icyizere. batwigishije kwigirira icyizere mu mwiherero wa Miss Rwanda. Ugomba gushyira icyizere imbere nubwo waba ufite ibiguteye ubwoba.”

Iradukunda Liliane ari mu bakobwa 21 kugeza ubu bamaze kwemerera Miss World Organisation (MWO) ko bazitabira iri rushanwa rizabera muri Philippines mu mpera z’umwaka wa 2018.

Miss Iradukunda Liliane yizeye kuzaserukira u Rwanda akaba yatungurana akanahabwa ikamba muri Miss World
Miss Iradukunda Liliane uherutse kuba Nyampinga w'u Rwanda
Nyampinga wa Puerto Rico, Dayanara Martinez
Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w'u Bufaransa, Eva Colas mu bazitabira Miss World 2018
Nyampinga wa Madagascar, Miantsa Randriambelonoro (hagati) azaserukira igihugu cye muri Miss World
Nyampinga w’u Bubiligi, Angelina Flor Pua
Nyampinga wa Cameroun, Caroline Aimée Nseke
Nyampinga wa Ghana 2017, Margaret Derry Mwintuur
Nyampinga wa Guinea Bisau, Zara Josefa Mendes
Nyampinga wa Indonesia, Alya Nurshabina
Nyampinga wa Serbia wa 2017, Ivana Trisic
Nyampinga wa Tunisia 2017, Haifa Ghedir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages