Irushanwa rya Miss World rimaze ibyumweru bibiri ritangiye, abakobwa bagera ku 130 bahatanye uyu mwaka bageze mu Bushinwa tariki ya 20 Ukwakira 2017 ndetse bahita batangira imyitozo.
Mu mpera z’icyumweru gishize bakorewe ibirori byo kubaha ikaze mu Bushinwa bikurikirwa n’umuhango ukomeye wa Gala Dinner ari nabwo buri mukobwa yatanze impano [yavanye iwabo] igomba gutezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyigikira gahunda ya Miss World yo gufasha abatishoboye.
Ubu aba bakobwa bajyanywe muri Huangshan (Yellow Mountain) mu Ntara ya Anhui mu Burasirazuba bw’u Bushinwa, aha ni naho habereye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Miss World 2017.
Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko ubu hagezweho icyiciro cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa biciye mu gikorwa cyitwa ‘Head to Head Challenge’.
Abakobwa bose bagabanyijwe mu matsinda 19 aho buri rimwe rigizwe n’ibihugu hagati ya bitanu na bitandatu. Muri iki gikorwa buri wese azajya ahangana na mugenzi we mu gusuzuma ufite ubuhanga mu gusubiza hanyuma abakurikirana irushanwa bagatora uwahize abandi.
![Iradukunda Elsa [uwa kabiri ibumoso] waserukiye u Rwanda muri Miss World](https://spipimg.igihe.com/jpg/6-816.jpg)
Miss Iradukunda Elsa yashyizwe mu itsinda rya 14, u Rwanda ruri kumwe n’ibindi bihugu bya Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela na Montenegro.
Abakobwa bazitwara neza muri buri tsinda bazahita babona amahirwe yo kwinjira muri 40 ba mbere bazatoranywamo Nyampinga w’Isi.
Amafoto y'umuhango wo gusangira uherutse guhuza aba bakobwa
























Ibitekerezo 0