Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2017, abakobwa bahataniye irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World bahuriye mu irushanwa mu mikino inyuranye buri wese mu cyiciro yiyumvamo.
Umukobwa witwa Aletxa Mueses uhagarariye Dominican Republic yatahanye umwanya wa mbere nk’uwahize abandi mu kwerekana ubuhanga budasanzwe mu mikino. Miss Dominican Republic yakurikiwe na Miss Cook Island witwa Alanna Smith naho ku mwanya wa gatatu haza Miss British Virgin Islands, Helina Hewlett.
Miss Aletxa Mueses wabaye uwa mbere yahise abona amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cy’abakobwa 40 ba mbere bazatoranywamo Nyampinga w’Isi; mu kurushanwa mu bijyanye n’ubumenyi mu matsinda nabwo aba mbere bazajya muri iki cyiciro mbere y’uko gihatanirwa mu birori byo gusoza irushanwa.
Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda ntiyabonye amahirwe muri iyi mikino abakobwa biyerekanyemo kuri uyu wa Gatatu ari nawo munsi wa mbere aba bakobwa batangiriyeho ibikorwa mu Mujyi wa Sanya.
Abakobwa barushanyijwe mu mikino irimo gusiganwa mu koga, gusimbuka umugozi n’indi mikino inyuranye. Miss Iradukunda Elsa usanzwe akina koga ntiyigaragaje muri uyu mukino ndetse itsinda rye rya Blue Team[ryari ryambaye ubururu] ntiryari rihagaze neza mu gihe Red Team[ry’abambaye umutuku] ryahembwe nk’iryahize abandi.
Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruserukiwe muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza. Mu mwaka ushize wa 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, icyo gihe nta gihembo yatahanye.
Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rigiye kumara ibyumweru bitatu ribera mu bice bitandukanye by’u Bushinwa, rizasozwa kuwa 18 Ugushyingo 2017.



















TANGA IGITEKEREZO