Irakoze Hope ukomoka mu Burundi na Eric Mucyo bahuriye mu itsinda rya 3Hills bashinze bafatanyije na mugenzi wabo Jackson Kalimba uherutse kurivamo ku mpamvu impande zombi zitavuzeho rumwe.
Iri tsinda ryakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Manyinya’ na ‘Vimba Vimba’ bafatanyije na Kidum’. Eric Mucyo yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yabahesheje amanota mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ndetse yacuranzwe cyane kuri televiziyo zo muri Kenya, Tanzania, Uganda n’u Burundi.
Yavuze ko ‘Vimba Vimba’ yabongereye icyizere ko umuziki bakora ushobora kumenyakana no mu bindi bihugu bya Afurika bakomeje gukorana ingufu ndetse bakagira umwihariko wabo.
Ati “Indirimbo yacu yarakunzwe cyane muri Kenya, Tanzania no mu Burundi abantu barayicuranga cyane, muri ibyo bihugu byose indirimbo irazwi, ubu twihaye indi ntego yo gushaka uburyo tugomba gukomeza gukoramo cyane izina ryacu rikazamuka kurushaho ku buryo bishobotse twamenyekana muri Afurika.”
Yavuze ko abahanzi bo mu bindi bihugu ntacyo barusha Abanyarwanda uretse ‘gushyira gahunda inoze mu kazi kabo no gukora umuziki ufite umwihariko’. Ati “Abandi bahanzi bakunzwe muri Afurika nta gikomeye baturusha uretse ko bafite imikorere inoze, ubona ko ibintu byabo babiteguye hakiri kare ku buryo amayira yabo bamaze kuyagura mu bihugu bashaka kugeramo, no kuri twebwe byashoboka…”
Eric Mucyo na mugenzi we Hope bamaze gusohora indi ndirimbo nshya bise ‘Changanya’ iri mu Giswahili, nyuma yayo ngo hari izindi ndirimbo nshya bazashyira hanze zose hamwe n’izo bakoze mbere bakazazibumbira kuri album ya mbere bateganya gukora.

Mbere yo gushyira hanze album, aba bahanzi bombi barateganya kwerekeza muri Tanzania mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki wabo.
Yagize ati “Mu ntangiriro z’umwaka uje tuzajya muri Tanzania, ni igihugu dufitemo abantu benshi bumva ibyo turirimba kuko twibanda no kuvangamo Igiswahili […] Icyo twifuza kujya gukorayo ni ugushaka uburyo tuzazenguruka mu bitangazamakuru bikomeye byose muri iki gihugu tukamenyekanisha umuziki wacu.”




Ibitekerezo 0