Irebe Natacha Ursule yinjiye muri Miss Rwanda 2018 atsinze amajonjora ku itike yakuye mu Ntara y’Amajyaruguru ari nayo hagarariye mu irushanwa. Ubu ni we uri ku mwanya wa mbere mu majwi y’ibanze mu bakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka.
Uyu mukobwa afite amajwi 1,530 mu itora ry’ibanze, akurikiwe na Mushambokazi Jordan na we ufite izina rivugwa cyane muri Miss Rwanda y’uyu mwaka[afite amajwi 1,292] .
Uwase Ndahiro Liliane wari uherutse kuba uwa mbere mu matora ubwo bari bakiri kumwe bose hamwe 35, ubu ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 758. Uwitwa Uwineza Solange ari inyuma n’amajwi 33.
Irebe Natacha uyoboye abandi mu itora ryo kuri telefone asanzwe afite ikamba rya Miss High School yahawe mu mwaka wa 2015. Yahawe iri kamba rya Nyampinga mu mashuri yisumbuye acyiga muri FAWE Girls School.
Irebe afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi yavuze ko yaje muri Miss Rwanda kugira ngo azegukane ikamba azarikoreshe nk’inzira yo kugera ku nzozi ze.



















TANGA IGITEKEREZO