Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo abategura iri rushanwa rya Miss Africa Calabar International bashyize hanze urutonde rw’abakobwa bari muri 30 bagomba gutahanira iri Kamba.
Mu bakobwa bamaze gutangazwa harimo abo mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Zambia, Algeria, Botswana, Cameroon, Gabon, Burundi, Kenya, u Rwanda n’ibindi.
Habanje gutangazwa 15 barimo na Irebe Natacha Ursule. Yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse mu 2015 yahigitse abandi bakobwa mu irushanwa ryahuzaga abakobwa batandukanye bo mu mashuri yisumbuye rizwi nka Miss High School.
Yahawe iri kamba rya Nyampinga mu mashuri yisumbuye acyiga muri FAWE Girls School.
Irebe afite afite imyaka 20 n’ibiro 66, areshya na metero 1.72. Yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Uyu mukobwa agiye kujya muri iri rushanwa nyuma ya Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu 2017, akaba igisonga cya mbere, ikamba rigahabwa umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.
Icyo gihe igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa waserukiye Afurika y’Epfo.
Iri rushanwa ribera muri uyu mujyi wo mu Majyepfo ya Nigeria, rizaba riri kuba ku nshuro ya Gatatu. Rifte intego yo ‘Kwiyumvamo Ubanyafurika’.
Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa uzahiga abandi bizaba ku wa 27 Ukuboza 2018, mu Mujyi wa Calabar uherereye muri Cross River State.



















TANGA IGITEKEREZO