Ryari kuba mu Ukwakira 2018 i Kampala muri Uganda,bigizwemo uruhare na Kompanyi ya Crystal Models Africa iyoborwa n’uwitwa Ronnie Nsbuga ifatanyije na Minisiteri y’Ubukerarugendo muri icyo gihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo, Umujyi wa Kampala n’Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage.
Ryagombaga guhuza abakobwa bagera kuri 80 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Abaritegura ku rwego rwa Afurika baherutse gushyira hanze itangazo bavuga ko ritakibaye kubera ko hari ubwumvikane buke hagati yabo na Ronnie Nsbuga wari urifite mu nshingano bigatuma uyu mwaka barisubka rikazaba umwaka utaha mu 2019.
Ku rubuga rwabo banditse bagira bati “Kubera ibibazo bitunguranye irushanwa rya Miss Heritage Universe ntirikibereye muri Uganda ndetse uyu mwaka ntabwo rizigera riba.”
“Habayeho kutumvikana na Nsbuga Ronnie twari dufitanye amasezerano duhitamo kuyasesa. Turisegura ku bakobwa bagombaga guhatana ndetse n’abandi bari bategereje iri rushanwa. Ikosa si iryacu. Tuzabamenyesha aho irushanwa ry’umwaka utaha rizabera n’igihugu kizaryakira.”
Muri iri tangazo kandi bagaragaza ko hari irindi rushanwa ryitwa Miss Culture Worldwide rizaba hagati ya tariki 6- 16 Ukuboza muri Zimbabwe bagasaba abakobwa bari kwitabira Miss Heritage Universe babishaka ko bakwitabira kuko bashobora kubafasha bikazaborohera guhatana.
Dushimimana Lydia mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yamenye ko irushanwa ritakibaye. Abajijwe niba azitabira iri rindi ryitwa Miss Culture Worldwide avuga ko atazarijyamo.
Ati “Narabimenye ko irushanwa ritakibaye, ariko ntabwo nteganya kwitabira ririya rindi rya Miss Culture Worldwide kuko rizaba mu gihe nzaba ndi mu masomo.”
Abategura Miss Heritage Universe si ubwa mbere bavuze ko rizaba bigahera mu magambo, kuko no mu mwaka ushize bari bafite irindi ryitwa Miss Heritage Global ryagombaga kwitabirwa na Shimwa Guelda birangira ritabaye kubera ubwunvikane buke bwavutse hagati mu bariteguraga bagacikamo ibice.



















TANGA IGITEKEREZO