Iri rushanwa ry’ubwiza rizabera muri Kigali Convention Centre ku wa 21 Ukuboza. Biteganywa ko rizitabirwa na ba nyampinga batandukanye b’ibihugu bya Afurika, bafite ikamba muri uyu mwaka.
Nk’uko abategura iri rushanwa babitangaje, abakobwa bose bazaba bamaze kwemera ubutumire bazahurizwa hamwe bakore umwiherero w’icyumweru kimwe, mbere y‘uko hatorwa Miss Africa 2018.
Jordan Mukubu uyobora Mind Africa yateguye iri rushanwa, yabwiye IGIHE ko rigamije kumenyekanisha u Rwanda no kwerekana ko Abanyarwanda bashoboye kandi bategura amarushanwa mpuzamahanga.
Ati “Ubutumwa buhari ni bumwe, Miss Africa bayitegereje igihe kinini ariko ntibyakunda. Ariko twebwe ni ubwa mbere tugiye kuyitegura kandi twizeye ko ari igikorwa kizanezeza Abanyarwanda benshi. Ni uguteza imbere umuco wa Afurika, nicyo nshaka kwereka abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko muri iki gikorwa batumiyemo abahanzi bakomeye muri Afurika bazaririmba, hakaba n’abandi batumirwa bazatangazwa igikorwa cyegereje.
Uyu musore avuga ko yamaze guhabwa n’inzego za Leta nk’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco, RALC, ibyangombwa bimwemerera ko iri rushanwa ryabera mu Rwanda.
Biteganywa ko u Rwanda ruzahagararirwa na Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane, gusa bishobora no kutazakunda agasimburwa n’umwe mu babaye ibisonga, kuko we yitabiriye Miss World mu Bushinwa.
Umukobwa uzahiga abandi azahabwa $5000 ndetse n'ibindi bihembo bishobora kwiyongeraho imodoka nshya, bitewe n’abaterankunga.
Mu 2017 mu Rwanda hari hagiye kubera irushanwa rya Miss Africa Continent ryari rateguwe n’Abanyafurika y’Epfo ndetse haranasohotse n’ibirango byamamaza ko rizabera i Kigali.
Gusa byaje gupfuba mu buryo bwateye urujijo.






Ibitekerezo 0