Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2014, i Kiramuruzi muri Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba habereye ijonjora ry’amarushanwa ya RUTA Project ategurwa na Sosiyete yitwa Creative For Africa ikora ibikorwa byo guteza imbere imyidagaduro.
Iri rushanwa ryabereye muri Salle y’Urubyiruko ya Kiramuruzi rirangwa n’ubwitabire bushimishije no gutungurana kw’impano z’abahanzi batandukanye bari baturutse mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Creative For Africa Bagabo Joseph yatangarije IGIHE ko irushanwa ryabereye mu Ntara y’Uburasirazuba ryitabiriwe ku rwego rushimishije ndetse avuga ko nubwo bahuye n’imbogamizi bitaciye abahanzi intege.
Yagize ati, “Hari hateganyijwe ko hakorwa ijonjora ryo ku rwego rw’uturere ndetse n’Intara, ariko bitewe n’uko aho irushanwa ryaberaga habanje kubera igikorwa cyo gutangiza Itorero ry’Igihugu ry’urubyiruko mu Murenge, byatumye irushanwa ritangira rikererewe haza gukorwa ijonjora rimwe gusa ry’uturere. Bityo hakaba harabonetse abahize abandi mu Turere dutandukanye bagera ku bahanzi 17 bakaba aribo bazavamo abajya mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa”.
Urutonde rw’abahanzi bazakomeza mu ijonjora ku rwego rw’Intara:
Kirehe: Tuyisenge Egide, Nkundikije na Rwagahungu Emmanuel
Ngoma: Nduwamungu Isidori , Rutagengwa Vicent na Rugira Gerald
Kayonza: Ahishakiye Aimé , Pacifique Nyiringabo Fred Bosco na Terera Elie
Rwamagana: Uwishyaka Blandine na Ndagijimana Théogène
Gatsibo: Eric-G na Ndahimana Vincent
Kicukiro: Rurangirwa Seth na Nizeyimana Joseph
Gasabo: FGF Unit ,Harerimana Nesta Marly na Kabirigi M Gustave
Yakomeje asobanura ko mu irushanwa bagiye bifashisha inzobere muri muzika nk’abagize akanama nkemurampaka harimo Ingabire Cynthia usanzwe ari umuhanzi, Kajuga Robert uzwi nk’inzobere muri muzika na Irakiza Gilbert ari na we muyobozi w’abagize aka kanama.
Iri rushanwa kuva ryatangira ryagaragayemo umukobwa umwe gusa, abayobozi ba Creative For Africa bakaba bakangurira abana b’abakobwa bifitemo impano kwigaragaza kugira ngo babashe kugera ku nzozi zabo.
Iyi ni inshuro ya mbere iri rushanwa riteguwe, ariko Bagabo Joseph yashimangiye ko hari gahunda yo kuryagura rikarenga imbibe z’u Rwanda no kwagura ibihembwa abaritsinze.


















TANGA IGITEKEREZO