Ubuyobozi bw’ikigo Creative for Africa buremeza ko irushanwa rya RUTA Project Super Star rifasha abahanzi bari barapfukiranwe kwigaragaza mu muzika rigiye gutangira mu buryo bweruye ndetse abahanzi bazaryitabira n’abazaryegukana bagakora umuziki nk’umwuga.
Umuyobozi Mukuru wa Creative For Africa Murakatete Gloria yatangarije IGIHE ko ibitaramo bagiye bakorera mu duce dutandukanye tw’igihugu byari bigamije gutinyura abahanzi bitabiriye irushanwa ndetse bakaba barishimiye ko byitabiriwe cyane.
Yakomeje avuga ko irushanwa nyir’izina rigiye gutangira rizatangira ku matariki akurikira:
– Ku wa 22 Ugushyingo 2014 irushanwa rizatangizwa ku mugaragaro mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi, ahazabera ijonjora ryo ku rwego rw’uturere ndetse n’Intara.
– Mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2014 hazarara hamenyekanye abahanzi bazakomeza mu cyiciro cya nyuma ku rwego rw’Igihugu.
– Kuwa 13 Ukuboza 2014 irushanwa ku rwego rw’Igihugu rizabera mu Karere ka Ngoma kuri Stade ya Cyasemakamba akaba ari nabwo uwegukanye irushanwa azamenyekana.
Ubuyobozi bwa Creative For Africa buboneyeho kumenyesha abahanzi bifitemo impano kwiyandikisha muri iri rushanwa dore ko bizarangira tariki 15 Ugushyingo 2014.
Iyi ni inshuro ya mbere iri rushanwa riteguwe ariko Bagabo Joseph avuga ko hari gahunda yo kuryagura rikarenga imbibi z’u Rwanda no kongera ibihembwa abaritsinze.


















TANGA IGITEKEREZO