Uyu muhanzi akunzwe cyane iwabo muri Uganda aho akomoka ndetse afatwa nk’uwa mbere mu gucuranga umwirongi muri Afurika y’Uburasirazuba. Yakoze igitaramo cy’uburyohe bwihariye ku bakunda injyana ya Jazz bo mu Rwanda.
Katumwa umaze imyaka 22 akora umuziki yagaragaje umwihariko mu kuvuza umwirongi ari na wo wongereye igipimo cy’uburyohe kubera ubuhanga bukomeye yakoreshaga kuri iki gicurangisho cyifitemo urusobe rw’amajwi aryohera ugutwi.
Ni ubwa kabiri Katumwa akoreye igitaramo nk’iki mu Rwanda, yaherukaga kuhacurangira kuwa 28 Ukwakira 2016, nabwo yaririmbiye muri Serena Hotel ahari hahuriye abafite ubuhanga mu gucuranga Saxophone.
Muri iki gitaramo, Isaiah Katumwa yafatanyije n’abandi bahanzi b’abahanga Andy Bumuntu uri mu bagaragaza impano ikomeye mu kuririmba, Mico Katumwa[umuhungu we], Stella[umukobwa ufite ubuhanga mu kuririmba ] n’abandi bahanzi bagize itsinda Neptunez Band.
Igitaramo cyatangiye ahagana saa mbili n’igice z’ijoro, umukobwa witwa Stella ni we wabimburiye abandi yigaragaza nk’umunyempano ukomeye, yaririmbaga aherekejwe mu majwi n’itsinda rya Neptunez naryo ririmo abahanga mu ngeri zinyuranye.
Mbere ya Andy Bumuntu hacuranze uwitwa Samuel washimishije by’umwihariko abakunda umuziki wa Blues na Jazz. Agihamagarwa ku rubyiniro, Andy Bumuntu yagaragarijwe ibyishimo bikomeye ku buryo bukomeye. Yabasuhuje gihanzi maze ahita yanzika n’umuziki.
Mu ndirimbo yaririmbye zishimiwe ku rwego rukomeye harimo ‘Belle’ ya Garou, Ubumanzi ya Kayirebwa ndetse n’iye bwite yakunzwe cyane yitwa ‘Mukadata’ na 'Ndashaje' zikoze mu njyana imeze nka Blues ya Kinyarwanda.
Aba bahanzi bose bashimishije abafana gusa bigeze kuri Katumwa biba akarusho. Yagaragaje ko ‘ntawe umuhiga muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse mu bagiye baza gucurangira mu Rwanda nta wigeze yishimirwa ku rwego rwe.’
Uko yarangizaga gucuranga indirimbo , Isaiah Katumwa yacishagamo akaganiriza abafana ibikubiyemo mu ndirimbo agiye gukurikizaho n’impamvu yayihimbye. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye kuri album icumi amaze gusohora, yamaze igihe kigera ku isaha yose avuza umwirongi ari nako ibyishimo by’abafana birushaho kwiyongera.

Yacuranganye n’umwana we witwa Mico Katumwa[w’imyaka 14] na we ufite ubuhanga bukomeye mu muziki. Igitaramo cyarangiye mu masaha ashyira saa sita z’ijoro.
Katumwa amaze gusohora album nyinshi za jazz ndetse zakunzwe cyane zirimo Will Worship You, Saxo Hymns, We three kings, Sax Worship, Celebrate Africa, Sinza, Coming Home and Another Step n’izindi.
Yacurangiye mu bihugu byinshi birimo u Budage, u Buholandi, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, Nigeria, Mali n’ahandi hatandukanye. Aho yazengurutse acuranga yaririmbanye n’abahanzi bazwi ku Isi nka Jonathan Btler, Hugh Masekela, Jimmy Dludlu, Seweto Kinchyamong n’abandi.




























Amafoto: Moses Niyonzima




Ibitekerezo 0