Muri rusange, ibihembo 11 ni byo byatanzwe mu birori byabereye muri Park Inn i Kigali, byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.
Abanyeshuri bo ku Nyundo basusurukije abitabiriye ibi birori bakoresheje indirimbo zirimo iza Hip hop n’iziri mu Njyana Gakondo, mu gihe byayobowe na Mc Brian na Tessy.
Umuyobozi Wungirije wa Isango Star, Agatesi Marie Laetitia, yavuze ko impamvu ibi bihembo byashyizweho ari uguha agaciro imvune abahanzi bahura na zo.
Ati “Abahawe ibihembo ni abigaragaje cyane kurusha abandi. Turabashimira kuba mwemeye kwitabira.”
Israel Mbonyi wabaye Umuhanzi w’Umwaka mu Bagabo, yanatwaye igihembo cy’Umuhanzi mwiza wa Gospel. Mu bagore, Umuhanzi w’Umwaka yabaye Bwiza.
Israel Mbonyi yavuze ko muri Gospel badahangana ahubwo buzuzanya, akaba ari yo mpamvu ibihembo yatwaye byose ari iby’abahanzi bose bakora Gospel muri rusange.
Bwiza yabwiye IGIHE ko gutwara iki gihembo ari iby’agaciro. Ati “Ndashimira umuryango kuko bamba hafi, abafana banjye bitwa Abeza ndetse n’itangazamakuru rimba hafi.”
Indirimbo y’umwaka yabaye ’Fou De Toi’ ya Producer Element, Ross Kana na Bruce Melodie.
Umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo yabaye Gad mu gihe icy’uwatunganyije indirimbo mu buryo bw’amajwi cyatwawe na Prince Kiiz wo muri Country Record ya Noopja wanitabiriye ibi birori.
Drama T yatsinze abahanzi b’i Burundi atwara igihembo cy’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka i Burundi.
Indirimbo nziza yahuriweho ni "Say Less" ya Alyn Sano, Fik Fameica na Sat-B naho Umuzingo w’Umwaka ni "Essence" ya Tom Close.
Tom Close watwaye igihembo cya Album y’Umwaka yagize ati “Ndashimira abantu bose banyereka urukundo kuva mu 2006 kugeza na n’ubu. Ndashimira Imana, ndashimira kuba dufite igihugu cyaduhaye amahirwe tukabona aho duhangira. Ndashimira umuryango wanjye kandi ndashimira Isango Star kuba yarateguye ibi bihembo.”
Umuyobozi Mukuru w’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, ni we washyikirije Itorero Inyamibwa igihembo nk’Umuhanzi mwiza wahize abandi mu bijyanye n’umuco.
Igihembo cy’Umuhanzi mushya witwaye neza cyahawe Yago Pon Dat nka ‘Best New Artist’.
Igihembo cy’umunyabigwi cyatwawe na Mariya Yohani wamenyekanye mu ndirimbo zo kubohora igihugu by’umwihariko "Intsinzi". Ku myaka 80 y’amavuko, aracyafite imbaraga dore ko iyo muganira uba umeze nk’usoma igitabo cy’ubuzima.
Mariya Yohani yashimiye ababazirikanye nk’abahanzi, asaba abanyempano kutazajya bazihisha. Yagize ati “Reka nshimire abato. Ufite impano ntagaheranwe, ajye ayisohora ayigaragaze. Mujye mwibuka Imana.”
Igihembo cy’umunyabigwi [Life Time Achievement Award] cya kabiri cyatwawe na Muyango Jean Marie wamamaye mu ndirimbo nka "Sabizeze".
Muyango amaze imyaka 27 atoza Itorero ry’Igihugu “Urukerereza”. Yashyikirijwe igihembo na Mike Karangwa ndetse n’Umuyobozi wa Ishusho TV, Karangwa Martin.
Yagize ati “Ntabwo mwakumva ukuntu nishimye. Isango bakoze ibintu byiza. Njyewe ni ubwa mbere mbonye igihembo cy’abantu bangana gutya. Abantu bashima ibyo nakoze ndabashimiye. Aho ngeze sinatezuka, aho ngeze nzakora ibishoboka. Ku itariki 24 Ukuboza 2023 nzakora igitaramo kandi ndabatumiye.”
Igihembo cya gatatu cy’umunyabigwi cyahawe Aimé Uwimana umaze imyaka 30 akora uhimbaza Imana. Yakiriye agakiza mu 1994.
Igihembo cya Aimé Uwimana cyashyikirijwe Tonzi wagize ati "Aimé aca bugufi, akunda Imana. Kuvuga Aimé bingana no kuririmba. Ni iby’agaciro kuba mwarazirikanye abakora Gospel.”
Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi n’umuco.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!