00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isengesho rya Anita Pendo witegura kwibaruka atararushinga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 May 2017 saa 10:12
Yasuwe :

MC Anita Pendo umwe mu bakobwa bakora imirimo inyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda yifotoje agaragaza ko akuriwe ndetse ari hafi kwibaruka gusa akomoza ku bashobora kubabazwa n’uko agiye kubyara atarakora ubukwe.

Anita Pendo amaze iminsi itarenze icumi atangaje byeruye ko yitegura kwibaruka ndetse inda atwite byemezwa ko ari iy’umukunzi we Nzeyimana Ndanda Alphonse, umukinnyi wa AS Kigali.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yasimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.

Anita Pendo witegura kwibaruka yashyize kuri Instagram ifoto imugaragaza nk’umubyeyi ukuriwe ayiherekeza amagambo yo gushimira Imana yatumye asama. Yavuze ko we n’umwana atwite banyuze muri byinshi ariko ashima Imana ko yamuhaye imbaraga akabicamo yemye.

Yagize ati “Ndagushimye Mana kuba warandinze n’umwana mfite mu nda kuko twarahatanye, twanyuze muri byinshi. Komeza uturinde Data Nyagasani.”

Anita Pendo ukunze kwiha izina ‘Umukobwa wirwanyeho’ yavuze ko kuba atwite ndetse akaba yitegura kubyara ngo azi neza ko hari abashobora kubyakira nabi kuko ‘agiye kwibaruka atarashinga urugo’.

Yagize ati “Ndabizi hari abari bubabare kuko hari ibibanziriza umwana, munyihanganire buriya Imana izi impamvu yabyo. Uretse ko nta gihe ntarengwa kibaho n’iyo byazaba kera nta kibazo. Munsabire ku Mana urugendo nzarusoze neza kuko ntirworoshye. Namaze kwitegura mu bitekerezo.”

Anita arasaba Imana ngo imurinde azibaruke neza

Anita yari amaze iminsi mike agiye kwerekana umukunzi we iwabo ku ivuko ndetse ni naho bakoreye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko. Nyuma nibwo byatangajwe ko hakurikiyeho kunoza gahunda y’ubukwe ndetse ko bugomba gutaha bitarenze muri Kamena 2017 nubwo impande zombi zibyamagana.

Anita Pendo na Ndanda [ubu ukinira ikipe ya AS Kigali] bamaranye igihe kigera ku mezi atanu bakundana kuko ibyabo byamenyekanye mu itangazamakuru mu Ukuboza 2016 ndetse icyo gihe ni bwo bemeje ko bari mu rukundo rufite intego.

Anita yifotoje agaragaza ko akuriwe
Inda ya Anita ni nkuru
Anita Pendo na Ndanda bamaze amezi atanu bakundana byeruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages