00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco Mani Martin yitabiriye muri Congo ryiciwemo umwe mu bariteguye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 February 2017 saa 11:24
Yasuwe :

Iserukiramuco Amani Festival riri kubera muri Congo, ryatangijwe n’ikiriyo cy’umwe mu bariteguye wishwe na polisi yo Mujyi wa Goma mu gicuku cyo kuwa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017.

Amani Festival iri kuba ku nshuro ya kane, risanzwe ribera mu Mujyi wa Goma. Kuri ubu u Rwanda rwaserukiwe n’umuhanzi Mani Martin uryatabiriye ku nshuro ya gatatu kuva ryashingwa.

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 9 Gashyantare, uwitwa Norbert Paluku wari uzwi nka ‘Djo’ [yari mu nkingi za mwamba zateguraga Amani Festival] yarashwe n’umupolisi wo mu Mujyi wa Goma ajyanwa mu bitaro agezeyo ahita apfa.

Ku rubuga rwa Amani Festival hasohotse itangazo risobanura ko Norbert Paluku yarashwe ubwo yajyaga kwitambika hagati y’umupolisi wa Congo wateranaga amagambo n’umwe mu bakorerabushake bagomba kuzita ku bafana mu gihe iri serukiramuco ryagomba kuzamara.

Ubuyobozi bwa Amani Festival bwatangaje ko mu gitaramo kibanziriza ibindi byose bigomba kuzaba mu mpera z’iki cyumweru bunamiye uwishwe ndetse bamuha icyubahiro mu kuzirikana ingufu yashoye kugira ngo iri serukiramuco rigende neza.

Amani Festival banditse bati “Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’inshuti yacu Norbert Paluku "Djo", umwe mu bari bagize ihuriro Cultural home of Goma na Amani Festival. Iri sanganya ryabaye nyuma gato ya saa sita z’ijoro aho Amani Festival iri kubera. Byaturutse ku guterana amagambo kwabaye hagati y’umupolisi wa Goma n’umukorerabushake w’umu-scout.”

“Yari ahari, Djo yahise agerageza gushyigikira uwo musore ariko umupolisi yahise abarasa bombi. Imbangukiragutabara yahise ibajyana kwa muganga, Djo yapfiriyeyo nyuma gato kubera ibikomere, uwo mu scout we aracyari mu bitaro ariko ararembye cyane.”

Djo yasigiye bagenzi be agahinda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu itsinda ritegura Amani Festival ryateranye n’abashinzwe umutekano mu Mujyi wa Goma kugira ngo bashake uburyo bashyira ku murongo gahunda zose kugira ngo ibitaramo bisigaye bibe mu mudendezo usesuye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017, Mani Martin wo mu Rwanda na Fabregas [ukunda kwiyita Le Métis Noir] baririmbye mu gufungura iri serukiramuco. Mbere y’uko igitaramo gitangira habaye umuhango wo kunamira Djo wiciwe aho iri serukiramuco riri kubera mu kumuha icyubahiro no kwifatanya n’umuryango we mu kababaro.

Itsinda rya Sauti Sol naryo ryaraye rigeze mu Mujyi wa Goma, ryanyuze i Kanombe ku kibuga cy’indege rihita rifata imodoka ryerekeza muri Congo. Aba bahanzi bo muri Kenya bararirimba kuri uyu mugoroba hanyuma bazasubire iwabo ku Cyumweru.

Iserukiramuco ryatangijwe no kunamira uwishwe
Mani Martin yararirimbye nubwo mbere gato y'uko iserukiramuco ritangira hano hiciwe umuntu
Mani Martin atumiwe inshuro eshatu mu iserukiramuco Amani Festival
Mani Martin yashimishije abafana b'i Goma
Uyu muhanzi yitwa Fabregas ni umwe mu bakunzwe muri RDC
Sauti Sol baraye bageze mu Mujyi wa Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages