Iki gikorwa kigiye kumara icyumweru kiba cyafunguwe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 25 Werurwe 2017. Herekanwe filime yitwa “Children of the Mountain” igaruka ku nkuru y’agahinda k’umugore wagizwe igicibwa mu miryango azizwa kwibaruka umwana ufite ubumuga.
Umugoroba watangijwe n’abahanzi b’abahanga mu gucuranga barimo Michael Makembe na Mugabo ari nako bafata batsinda inyota. Nyuma abitabiriye bose binjiye mu ihema ryagutse rya KCEV [Camp Kigali] babanza gutaramirwa na Jules Sentore waririmbye injyana gakondo bikanyura benshi.
Mu ijambo ritangiza iri serukiramuco ku mugaragaro Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga, yashimiye abafatanyabikorwa bose bashyigikiye iki gikorwa ndetse n’abacyitabiriye muri rusange avuga ko ari iby’igiciro cyinshi kuba abantu bashyigikira uruganda rwa sinema rugikura mu Rwanda.
Yagize ati “Sinema ni ubugeni bwa karindwi, ni kimwe mu bikoresho bikoreshwa cyane mu kugaragaza no gusangira ibitekerezo, kugaragaza ubwiza bw’ibitatse Igihugu, guteza imbere umuco […] Iyo uteguye igikorwa nk’iki ugasanga imyanya yose yicawemo ni ikigaragaza intambwe ya mbere ko abantu batangiye kubishyigikira. Ni ibintu byiza.”
Yavuze ko ari intambwe ishimishije kubona sinema yo mu Rwanda ishyigikirwa n’abantu benshi nubwo ikiri mu rugamba rwo kwiyubaka n’abayitangije mu myaka mike cyane ishize. Misiri nicyo gihugu cyakiriwe nk’abashyitsi b’imena mu bihugu byo ku migabane itandukanye byitabiriye, hazakurikiraho Maroc mu mwaka utaha.
Sonia Rolland wahawe ijambo mu gutangiza iri serukiramuco yagarutse kuri bimwe mu byamukundishije umwuga harimo filime zitandukanye nka “La vie est belle” ya Papa Wemba na “Gods must be crazy” ya Jamie Uys.
Yashyikirije igihembo cy’ishimwe Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga, hashimwa uruhare rwe mu guteza imbere abakora umwuga wa sinema.
Itangizwa rya Mashariki African Film Festival ryerekaniwemo filime yitwa “Children of the Mountain” irambura inkuru y’umubyeyi wagizwe igicibwa mu miryango ahorwa kwibaruka umwana ufite ubumuga. Yagerageje kumuvuza aho bishoboka hose no kujya mu banyamasengesho ariko abamwijeje ibitangaza bamubera abandi.
Abitabiriye iki gikorwa baneretswe izindi filime ngufi zo mu Rwanda zirimo iyitwa “A Pearl Lost in Empty House”, yayobowe na Eric Ibrahim Mutuyimana; “A Place For Myself”, ya Dusabejambo Marie Clementine; “Secret of Happiness”, ya Mutiganda Wa Nkunda; “She Wasn’t Me” ya Sangwa Deus n’iyitwa “Payback” igaragaramo imirwano, ni iya Dukundane James.
Mashariki African Film Festival igamije guteza imbere sinema ya Afurika n’inkuru z’Abanyafurika ubwabo ari nazo zerekanwa cyane kurusha izo mu bindi bihugu. Izakorewe hanze ya Afurika zerekanwa muri iri serukiramuco ni izikubiyemo inkuru zivuga kuri Afurika gusa.
Ibikorwa by’iri serukiramuco bizajya bibera ahantu hatandukanye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba harimo Century Cinema, Impact Hub [The Office], Cine Star, Maison Des Jeunes Kimisagara no muri Goethe Institute.
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO