Kina Festival ni iserukiramuco ryatangiye mu 2009, ritegurwa na Ishyo Arts Center rikaba riba inshuro imwe mu myaka ibiri. Kuri ubu ririzihiza isabukuru y’imyaka 10.
Ni iserukiramuco ryibanda ku mikino yagenewe abana bato kuva ku bibondo kugera ku bafite imyaka 18.
Rizajya ribera ku Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru, Kigali Conference and Exhibition Village ,mu Kigo cya Vision Jeunnesse Nouvelle i Rubavu no mu Ishuri ryigishirizwamo Ubugeni muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda [School of Architecture and the Built Environment].
Umuyobozi wa Ishyo Arts Center, Karemera Carole, yabwiye IGIHE ko Kina Festival
yategerejwe mu buryo bwo gukundisha abana ibijyanye n’ubuhanzi kuko aho byatangiye kera byagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu.
Yagize ati “Urugero tuvuge nko mu Bwongereza aho abana begerezwa ibijyanye n’ubuhanzi bakiri bato, biri mu bigira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”
Kina Festival y’uyu mwaka izitabirwa n’abahanzi batandukanye bazaturuka muri Koreya y’Epfo, u Butaliyani, Congo Brazzaville, Botswana, Mozambique, Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Iri serukiramuco rizaba iminsi itanu kuva ku wa 15 kugera ku wa 19 Gicurasi 2019, rizagaragaramo imikino igera kuri 35, izaba irimo imbyino gakondo zo muri Koreya, ikinamico zerekanwa hadakoreshejwe amagambo n’indi.
Iyi mikino kandi izaba irimo ubutumwa bugaruka ku buzima busanzwe bwa buri munsi.
Uretse imikino itandukanye hazaba inama n’amahugurwa bizatangwa n’inzobere mu nganda ndangamuco, aho zizafasha abakiri bato kwaguka mu mitekerereze yabo bijyanye n’ibyo bakunda.




TANGA IGITEKEREZO