Ni muri urwo rwego Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi n’Ihuriro ry’Abakozi bo mu Bufaransa bifatanyije n’Ishyirahamwe Rusange ry’Umurimo (CGT), batangarije abategura iserukiramuco rya sinema Festival de Cannes n’ibindi bikorwa ko ibirori byabo bishobora guhura n’ikibazo cyo kubura umuriro w’amashanyarazi.
Igitangazamakuru cya Sputnik International gitangaza ko ibi bigo byasohoye itangazo rivuga ko muri Gicurasi bizaba biri mu myigaragambyo yo kwamagana itegeko ry’ivugurura ry’ikiruhuko cy’izabukuru ritavugwaho rumwe mu Bufaransa.
Muri Gicurasi hateganyijwe ibitaramo bikomeye muri iki gihugu birimo Festival de Cannes, Monaco Grand Prix, Roland-Garros Tournament, Avignon festival ibi bikorwa byose bishobora kubera mu mwijima.
Iri serukiramuco rya sinema Festival de Cannes riri mu bikorwa bikomeye ku Isi muri sienema riteganyijwe kuwa 16 kugeza 27 Gicurasi 2023.
Perezida Emmanuel Macron yasezeranyije iminsi 100 yo kugarura amahoro no gukemura iki kibazo gusa abateguye iyi myigaragambyo nabo bavuga ko bagiye kumara iyi minsi 100 mu bikorwa byo kwigaragambya.
Anna Creti, impuguke mu by’ubukungu n’inzobere mu bijyanye n’ingufu, yemeje iby’aya amakuru abwira itangazamakuru ko ihuriro rishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi muri iki gihugu rifite ubwo bushobozi bwo guhagarika amashanyarazi mu gihe runaka.
Ku wa 14 Mata 2023, Inama y’Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa yemeje ingingo y’umushinga w’ivugurura rya pansiyo, uzamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu Bufaransa ikava ku myaka 62 ikagera kuri 64 mu 2030.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi mu Bufaransa ryasabye ko habaho imyigaragambyo rusange mu gihugu hose igamije kurwanya iryo vugurura rya pansiyo muri Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!