00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iserukiramuco Ubumuntu Festival rizibanda ku nkuru z’abafite ubumuga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 April 2017 saa 12:31
Yasuwe :

Iserukiramuco mpuzamahanga ‘Ubumuntu Festival’ rizahuriza hamwe ibihugu birenga icumi byo mu nguni zose z’Isi, iry’uyu mwaka rizabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi aho rizamara iminsi itatu ribera.

Iri serukiramuco ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival’, ryateguwe n’Itorero Mashirika risanzwe ritegura imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Iri torero ryatangirijwe muri Uganda mu mwaka wa 1999 ritangizwa na Hope Azeda nyuma aza kuryimura arizana mu Rwanda abifashijwemo na se umubyara.

Mu mwaka wa 2015 nibwo ‘Ubumuntu Arts Festival’ yabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, icyo gihe yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 12 ndetse by’umwihariko mu minsi ibiri yamaze yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu.

Ubumuntu Festival izamara iminsi itatu mu gihe iy’umwaka washize yamaze iminsi ine. Uyu mwaka rizaba kuva ku itariki ya 14 Nyakanga kugeza ku itariki ya 16 Nyakanga 2017.

Mu bihugu biteganyijwe kwitabira iri serukiramuco uyu mwaka harimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bwongereza, Afurika y’Epfo, Pologne, u Buhinde, Lebanon, Sweden, Nigeria n’u Burundi.

Umuyobozi wa Mashirika, Hope Azeda yavuze ko muri uyu mwaka bakiriye umubare munini w’abahanzi n’amatsinda yo mu bihugu bitandukanye bifuza kwitabira Ubumuntu Festival uyu mwaka. Ngo bashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha biciye kuri internet, bari biteze kwakira abatarenze icumi ariko hiyandikishije abarenga mirongo itatu.

Muri uyu mwaka, Iserukiramuco Ubumuntu Festival rizibanda ku mikino y’abafite ubumuga ndetse by’umwihariko hari abafite ubumuga bwo kutumva bo muri Nigeria na Poland[Pologne] bazerekana imikino.

Mu Rwanda hari itsinda ry’abahanzi bafite ubumuga [basanzwe bafashwa n’umuryango Talking Through Art] bazerekana umukino witwa ‘Inshuti’[Friends], uyu bari kuwitoza babifashijwemo n’itsinda ryo muri Amerika.

Muri uyu mwaka kandi mu iserukiramuco Ubumuntu Festival hazerekanwamo umukino wiswe “Chibok Girls”uvuga ku bibazo by’abakobwa 276 bo mu Mujyi wa Chibok muri Nigeria bashimuswe n’ibyihebe bigize umutwe wa Boko Haram muri Mata 2014.

Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, hari itsinda ryo mu Karere ka Kirehe rizakina inkuru ya ‘Romeo na Juliet’ y’umwanditsi Shakespeare.

Umwaka ushize Carole Karemera yerekanye umukino waryoheye benshi witwa 'Ma Petite Colline'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages