Mu bahanzi umuntu yavuga ko batatengushye abakunzi babo mu mpera z’iki cyumweru harimo; Ish Kevin , Juno Kizigenza, Ben Adolphe, Stanza Mata, Bwiza na Producer Li John.
Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.
’Bella’- Ben Adolphe
Nyuma y’amezi ane yari amaze adaha abakunzi be indirimbo nshya, Ben Adolphe yagarukanye indirimbo yatuye abakundana urukundo rwanyarwo ku buryo bemera gukora buri kimwe kugira ngo bishime mu rukundo rwabo.
Ni indirimbo yanditswe na Ben Adolphe afatanyije na Yampano, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Niz Beats asozwa na Bob Pro , amashusho yayo yo akorwa na Khalifan Khalmandro.
‘Jaja’- Juno Kizigenza na Kivumbi King
Muri iki cyumweru Juno Kizigenza yamurikiye abakunzi be indirimbo ya mbere imuhuje n’umuraperi Kivumbi King bise ‘Jaja’.
Iyi ndirimbo yasohoye ku munsi mukuru we w’amavuko igaruka ku musore usaba urukundo, amajwi yayo yatunganyijwe na X on The beat ukorera muri Hi5 studio isozwa na Bob Pro. Amashusho yayo yo yakozwe na Gad.
‘Turajana’ - Alvin Smith na Bwiza
Muri iki cyumweru umuhanzikazi Bwiza yongeye kumvikana mu matwi y’abakunda umuziki nyarwanda, mu indirimbo yahurijemo imbaraga n’umusore w’i Burundi, Alvin Smith.
Iyi ndirimbo igaruka ku musore w’i Burundi usaba urukundo umukobwa w’i Rwanda nyuma yo kumwemerera akamusaba ko bajyana i Bujumbura.
Amajwi yayo yakozwe na Niz Beat asozwa na Bob Pro mu gihe amashusho yatunganyijwe na John Elarts.
‘Truth Or Dare’ - Davis D
Nyuma yo gushimira abitabiriye ibitaramo bye yakoreye ku mugabane w’i Burayi muri Nyakanga 2022, Davis D yahise aha abakunzi be indirimbo ‘Truth Or Dare’ igaruka ku musore usingiza umukobwa bakundanye akamutwara umutima ku buryo yumva ntahandi yajya.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Li John amashusho yayo atunganywa na Bagenzi Bernard.
‘Long Way’ – Ish Kevin
Nyuma y’amezi atandatu umuraperi Ish Kevin yari amaze adaha abakunzi be indirimbo nshya , yagarukanye iyo yise ‘Long Way’ igaruka ku musore uvuga kunzira yanyuzemo kugira ngo agere aho aho bamwe batizeraga ko yagera.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Illest mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Scott , Diretor C ,Ish Kevin, Rambo makocode na yc boom.
‘Polite’ - Stanza Mata
Nyuma ya “Akumiro” umuhanzi Stanza yamurikiye abakunze be iyo yise ‘Polite’ igaruka ku nkuru y’ musore wakundiye umukobwa imico ye atitaye ku buranga yaba afite ku isura.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Flyest Music, amashusho akorwa na IbaLab.
‘Boyilo’- Li John
Muri iki cyumweru umuririmbyi akaba n’umu-producer Li John yahaye abakunze be ndirimbo yise ‘Boyilo’ igaruka ku musore usezeranya umukobwa ko namwemerera bagakundana azamurinda ikimubabaza , akazamuba hafi igihe cyose.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Li John mu buryo bw’amajwi , amashusho yayo akorwa na Clovis.
‘Umuriro Urotsa’ ya Theo Bosebabireba
Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi bahererekanya amafoto y’umuhanzi Theo Bosebabireba, umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agaragara ameze nk’uwaciwe intege na ka manyina ubu yamurikiye bakunzi be indirimbo yise ‘Umuriro urotsa’.
Ucyumva iyi ndirimbo biroroshye kuyihuza n’ibyari bimaze iminsi bivugwa kuri uyu muhanzi uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
‘Koco’- Bigogwe Isaac
Bigogwe Isaac, umwe ba musore bize umuziki mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo, yahaye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo nshya yise ‘Koco’.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Muuv , amashusho atunganywa na B2B Records.
‘Saye’- Baritone
Nyuma yo kwinjira muri The Rayan Music , Baritone yamuritse indirimbo nshya yise ‘Saye’ igaruka ku musore wakunze umukobwa ariko akaba atarizera ko yazamubona.
Ni indirimbo yakorewe muri The Rayn Music,amajwi yayo yatynganyijwe na Ben Pro.
‘Mon Coeuro’- Lionel
Umwe mu basore bari kuzamuka neza muri muzika, Lionel yahaye abakunzi be iyo yise . “Mo coeuro”.
Amajwi yayo yakozwe na Prine Kiiz, amashusho akorwa na Wacka Rocko, afatanyijena Muhisen Visuals .
‘Rasta’ - The Nature
Iyi ndirimbo y’umusore urikuzamuka neza muri muzika, yamurikiyeabanyarwanda iyo yise ‘Rasta’ .
Amajwi yayo yatunganyijwe , amashusho yayo yakozwe na TN Zethy.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!