00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin yasogongeje aba mbere kuri album ye (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 September 2026 saa 12:47
Yasuwe :

Mbere yo gusohora album ye nshya yise ‘Trapish III: Win Some, Lose Some’, Ish Kevin yasogongeje abiganjemo inshuti ze ku ndirimbo ziyigize, mu birori bya ‘Album Listening Party’ byabereye ‘La Noche’ ku Kimihurura, mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2026.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere y’uko atangira kumvisha abitabiriye ibi birori zimwe mu ndirimbo zigize iyi album, Ish Kevin yavuze ko umwihariko wayo ari uko yumvikanamo nk’umuhanzi wakuze.

Ati “Umwihariko wayo ni uko ari album yumvikanaho indirimbo zikuze, zumvikanisha ko nakuze. Iyi iriho indirimbo zikomeye zifite ubutumwa bukomeye, cyane ko izabanje wasangaga ziriho izigenewe urubyiruko. Nubwo na zo nkizifite, ariko iyi iriho izumvikanisha ko nakuze.”

Ni album Ish Kevin agiye gusohora nyuma y’imyaka ine ashyize hanze ‘Trapish II’, yasohotse mu 2022.

Ubwo yabazwaga niba ateganya gukora igitaramo cyo kuyimurika, Ish Kevin yavuze ko uyu mwaka ateganya gusubukura ibitaramo bye bya ‘Trapish Concerts’.

‘Trapish III’ igizwe n’indirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Kenny Sol, itsinda rya Buruklyn Boyz ryo muri Kenya, Logan Joe, OG2Tone, Pro Zed, Bibiboi, Ririmba ndetse na Njerae.

‘Question’, indirimbo Ish Kevin yakoranye na Kenny Sol, ni imwe mu zigize iyi album. Uyu muhanzi yayisohoye mbere, muri Werurwe 2026, ndetse ni imwe mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi.

Mu zindi ndirimbo zigize album ya Ish Kevin harimo ‘Abajeune (Intro)’, ‘Loved & Hated’, ‘Greatness’, ‘Aura’, ‘Ndabaga’, ‘Body’, ‘Chat Chat’, ‘Best Friend’ yakoranye na Njerae wo muri Kenya, ‘Question’ yakoranye na Kenny Sol na ‘Back 2 Back’.

Bamwe mu bahanzi bitabiriye ibirori byo kumvisha inshuti ze iyi album barimo Davis D, Logan Joe, Diez Dola, Ririmba n’abandi.

Ahakorewe ibi birori hari hateguwe ku buryo ukihagera umenya ikigiye kuhabera
Ish Kevin yasohoye album ye nshya ‘Trapish III: Win Some, Lose Some’
Diez Dola we ni uku yahingutse ahabereye ibi birori
Ish Kevin n'inshuti ze mbere y'uko binjira ahagombaga kubera ibi birori
Mbere y'uko binjira mu kabyiniro kabereyemo ibi birori, babanje gufata ifoto y'urwibutso
Diez Dola yari yagiye gushyigikira inshuti ye Ish Kevin
Ish Kevin akigera ahabereye ibi birori yanze kwinjira adafatiye ifoto ku cyapa cyagaragazaga ko abantu bagiye kumva iyi album
Logan Joe ari mu bitabiriye ibi birori
Ish Kevin na Diez Dola wari wagiye kumushyigikira
Davis D na Diez Dola babanje gufata ifoto y'urwibutso na Ish Kevin
Ish Kevin na Davis D baganira kuri iyi album uyu muraperi yamaze gushyira hanze
Ish Kevin yanyuzagamo akaririmbira abitabiriye ibi birori
Byari ibyishimo kuri Ish Kevin n'inshuti ze zitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages