Aba bombi bakundanye kuva mu 1994, urukundo rwabo ruza kugera ku iherezo mu 2007. Bafitanye abana batatu barimo impanga z’abakobwa zavutse mu 2006 Jessie James na D’Lila ndetse n’umuhungu witwa Christian wavutse mu 1998.
Kim Porter yari afite undi mwana witwa Quincy Brown yabyaranye n’umuhanzi Al B. Sure! bakundanye mbere ya P. Diddy.
Urupfu rwa Kim Porter wari ufite imyaka 47, rwashenguye benshi barimo ibyamamare nka Kevin Hart, Rihanna, Miss Elliot n’abandi.
P. Diddy bakundanye igihe kinini, yanditse ubutumwa bw’urukurikirane avuga ukuntu yakundaga uyu mugore birenze iby’ubucuti busanzwe, ahubwo bari barabaye nk’abanywanye.
Ubwo yabanje kwandika bwari buherekejwe n’amashusho ye akorakora Kim Porter atwite aherekejwe n’umuziki w’indirimbo ya Sisters With Voices [SWV] yitwa ‘When you cry’.
Yagize ati ”Mu minsi itatu ishize nageragezaga kwigobotora izi nzozi zinyibutsa ibihe byiza twanyuranyemo, ariko ntibyigeze binkundira. Ntabwo nzi icyo ngiye gukora tutari kumwe rukundo. Nzagukumbuye bitavugwa.”
Yakomeje avuga ko agiye kumuha icyubahiro akwiye, anagiye kugerageza gushaka amagambo asobanura umubano wihariye babanyemo atabona uko asobanura.
Asoza agira ati ”Ibyacu byari birenze ubucuti magara, ibyacu ni ibindi. Na none mbisubiremo ndagukumbuye. Urukundo rudafunguye rw’abirabura.”
Yongeye gushyira hanze ifoto ya Kim Porter avuga ko ‘amagambo atasobanura umubano wabo’.
Ubundi butumwa P. Diddy yashyize hanze bw’amashusho y’abana yabyaranye na Kim Porter ndetse n’undi mwana uyu mugore bamenyanye yarabyaye, yavuze ko agiye kwita ku muryango we na Kim Porter kugeza buri wese abaye mukuru.
Ati ”Nzita ku muryango wacu nk’uko wabinyigishije. Nzagukunda ubuziraherezo. Ntabwo nari niyumvisha ko byabayeho.”
Umunyamideli Kim Porter wakundanye na P. Diddy imyaka 13 bakabyarana abana batatu, ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo yasanzwe mu nzu ye iherereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye.
Icyo gihe TMZ yanditse ivuga ko urupfu rw’uyu mugore rwatunguranye kuko yagiye kuryama kare avuga ko yumva atameze neza, mu gitondo agatinda kubyuka, abo mu muryango we bajya kumubyutsa ntakome, nyuma bakaza kuvumbura ko yaguye mu mubiri.
Indirimbo P. Diddy yifashishije yiyibutsa ibihe byiza yagiranye na Kim Porter



















TANGA IGITEKEREZO