00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishavu ryashibutsemo inganzo! Inkuru mpamo y’indirimbo ‘Elina’ yamamaye hambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 February 2019 saa 07:14
Yasuwe :

Ab’ubu bayizi mu zo bita ‘Karahanyuze’, ni indirimbo yamamaye cyane mu myaka yo hambere, ikora ku mitima ya benshi batazi ko ari inkuru mpamo yabayeho.

Iyi ndirimbo yahimbwe na Bushayija Pascal mu 1986, yamamaye cyane muri icyo gihe ndetse kugeza n’uyu munsi iri mu zikundwa cyane iyo bigeze ku za kera.

Irimo ubutumwa bwumvikanisha ishavu n’agahinda k’uyu mugabo ubwo yaburaga umukunzi we akazenguruka Kigali na Butare agenda abaririza Elina akunda.

Yamenyaniye na Elina mu bukwe

Bushayija avuka mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko yamenyanye na Elina bahuriye mu bukwe bambariye abageni.

Ubu bukwe bwabereye iwabo wa Bushayija, bwabaye mu 1985 bombi bahuza urugwiro, baribwirana birangira bahanye imyirondoro batangira kujya bandikirana amabaruwa.

Ati “We yabaga i Butare ahantu hitwa i Mugombwa, njye mba i Rubavu nkajya njya kumusura noneho nyuma aza kurongorwa n’umwarimu bakoranaga bituma mubura ariko kuba twarabaga ahantu hatandukanye kandi nta tumanaho riteye imbere ryabagaho, biri mu byatumye urukundo rwacu rucika intege.”

Bushayija avuga ko kugira ngo yandike ibaruwa igere ku muntu byasabaga igihe kinini cyane kigera no ku kwezi.

Yasirisimbye mu mihanda ashaka Elina

Bushayija urukundo rwaramuriye ruramurembya ahitamo kujya iwabo wa Elina i Butare, aho yigishaga aramubura, akajya yirirwa asirisimba mu mihanda y’i Kigali na Butare ageze aho ararambirwa.

Ati “Urumva i Kigali nari mpafite abavandimwe banjye noneho aho we yigishaga hitwa Mugombwa kandi aho yakomokaga ntabwo hari hafi aho, abana n’abandi bakobwa.”

“Muri icyo gihe byarangoye cyane kugira ngo nzamubone, kuko yaragiye ajya kwishakira umugabo, nkajya kumushakira aho atakibarizwa noneho njye ngakomeza kuhajya nkaza i Kigali nkasubira i Butare, ariko ngeze aho ndamubura burundu.”

Avuga ko yageze aho akarambirwa yabaza abakobwa babanaga na Elina bakamubwira yashatse umugabo ariko bakaba batazi aho atuye.

Iwabo wa Elina bacubije urukundo rwe na Bushayija

Bushayija avuga ko nyuma yo gutandukana na Elina bakongera guhura mu 2014, yaje kumuhishurira ko gutandukana kwabo kwagizwemo uruhare n’iwabo w’umukobwa.

Ati “Yatinye kubimbwira mbere ajya kumbenga ariko mu 2014 duhura yampishuriye ko byatewe n’iwabo. Bamubwiraga ko badashobora kwemera ko ashaka umuntu uri kure ye kandi rero hari harimo n’ibibazo byari hagati y’uturere.”

Bahura baraganiriye, Elina amubwira ko yumviye ababyeyi kuko ngo ‘ abana ba kera bubahaga cyane’ akanga kubimubwira kugira ngo atamutera agahinda.

Ahimba indirimbo ‘Elina’ amarira yarashokaga

Iyi ndirimbo ya Elina yaciye ibintu, uyu musaza yemeza ko igihe cyageze kugira ngo nibura arebe ko yazabona umukunzi we agahitamo kujya mu nganzo.

Ati “Nageze aho ndavuga nti reka mbimpe indirimbo nyishyire kuri Radio gusa ubwo butumwa ajye abwumva. Duhura naramubajije nti ese iriya ndirimbo warayumvaga ugatekereza iki? ati numvaga ko arinjye wavugaga gusa urabona ibyabaye mu 1994 nari nziko utakibaho kuko nanjye naragushakishaga nk’uko wanshakishaga kugira ngo menye amakuru yawe.”

Ntabwo yakwibagirwa ibihe byo guhimba indirimbo ya Elina kuko akenshi amarira yabaga ashoka ku matama iyo yafataga gitari ari kuyinoza, imufata ibyumweru bibiri gusa.

Avuga ko umugore we akiriho hari igihe bateraga urwenya akamubwira ati ‘ariko buriya wabonaga utarasaze?’ undi mu kumusubiza akamubwira ko byari urukundo.

Ubu n’abana be bajya bamwibutsa iby’inkuru ya Elina, bakamuseka bamubaza ikibatsi cy’urukundo cyari cyamufashe akora iriya ndirimbo. Mu kubasubiza akababwira ko kera baririmbaga ‘ibintu biriho’.

Iyo muganira akubwira ukuntu ubu Elina ameze neza aherutse no gushyingira umwana.

Uwo yasimbuje Elina yagiye babyaranye kabiri

Bushayija ubu afite imyaka 61, afite abana babiri yabyaranye n’umugore bashakanye mu 1990 nyuma y’imyaka ine Elina amuteye uw’inyuma. Umwana we mukuru afite imyaka 24 naho umuto afite 22. Bose ni abakobwa bari gusoza kaminuza.

Avuga ko yamaze imyaka ine atarabona urubyaro, kuko yashatse umugore mu 1990 akabyara umwana wa mbere mu 1994.

Ntabwo yahiriwe n’urushako kuko uyu mugore bashakanye nyuma yo gutandukana na Elina nawe yavuye mu mubiri mu 2001, ubu akaba atarashaka undi.

Yavutse bwa kabiri mu muziki

Avuga ko ubu ari mu mishinga mishya irimo album ye izaba iriho indirimbo ya Elina yakunzwe bikomeye, ikazaba ari nayo ya mbere akoze.

Iyi album iriho indirimbo 10, yayise Le Renaissance [kuvuka bwa kabiri] kubera ko yari amaze igihe kinini atagaragara mu muziki kubera guhugira mu kazi asanzwe akora k’ubugeni kuko ari nabyo yize mu ishuri ryahoze ku Nyundo.

Ku ikubitiro yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Rwanda mon Pays’ ivuga ku byiza by’u Rwanda, avuga ko yayishyize mu rurimi rw’Igifaransa kugira ngo izabashe kugera ku mbaga nyamwinshi irimo n’abatumva Ikinyarwanda.

Bushayija avuga ko ari no gutegura gukora amashusho ya ‘Elina’ azajya hanze mu kwezi gutaha, binamukundiye akaba yashyiramo Elina nyawe bagakinana urukundo mu ndirimbo ivuga amateka yabo.

Elina yaciye ibintu mu myaka yo hambere

Indirimbo nshya ya Bushayija

Uyu mugabo ntabwo yakunze guhirwa n'ubuzima bw'urukundo
Bushayija Pascal yagarutse mu muziki bundi bushya
Bushayija ni umunyabugeni wabigize umwuga akomatanya n'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages