Ibikorwa byo gutoranya abakobwa bubujuje ibisabwa bemerewe guhatanira Miss Rwanda 2018 byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 mu Mujyi i Musanze.
Mu ijonjora ryo gushakisha abakobwa bazahagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018 hagaragayemo impinduka mu ngeri zinyuranye haba ku buryo abakobwa babazwamo ibibazo ndetse n’abagize akanama gatanga amanota.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr. Higiro Jean Pierre[bakunze kwita Papa Miss] uyu ari mu batangije ibikorwa byo gutora Nyampinga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Isheja Sandrine[umunyamakuru wa Kiss FM] ndetse na Rwabigwi usanzwe azwi muri Miss Rwanda mu myaka ibiri ishize.
Ni ubwa mbere Isheja Sandrine agaragaye mu byo gutanga amanota ku bakobwa bahatanira ikamba ry’ubwiza by’umwihariko muri Miss Rwanda. Yavuze ko ku nshuro ye ya mbere hari ibyamugoye birimo nko kudahita yakira uburyo ‘umukemurampaka ahakanira umukobwa utabashije kwitwara neza’.
Yagize ati “Nta kidasanzwe twabonye gitunguranye, ni ibyo twari twiteze, abakobwa beza bakagerageza amahirwe uko babishoboye kandi niko byagenze”
Yongeyeho ati “Ikintu kitari cyoroshye kuri njye ni uguhakanira umuntu kandi ubona ko yari afite ibyiringiro, ubona ko yiriwe hano umunsi wose yizeye ko ari bukomeze akaba yajya mu irushanwa gusa n’ubundi bose ntabwo bakomeza, ni irushanwa niko bigenda bose ntabwo bakomeza.”
Akanama nkemurampaka kemeje ko abatsinze hagendewe ku bwiza, ubumenyi n’umuco ari Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.
Itorwa rya Miss Rwanda ryateguwe na Mashirika muri 2012, na ho kuva mu mwaka wa 2014 isoko ryatsindiwe na Rwanda Inspiration Backup ku bufatanye n’abaterankunga baryo ku isonga hari Cogebanque, ari na bo batangiye igikorwa cyo gushaka Nyampinga 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa.
Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga umunani guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne(1991), Uwera Dalila(1992), Bahati Grace(2009), Mutesi Aurore(2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane(2015), Mutesi Jolly(2016) na Iradukunda Elsa(2017).
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO