00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isheja Sandrine yavuye kuri KFM ajya kuri Radiyo nshya i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 September 2014 saa 12:04
Yasuwe :

Umunyamakuru Isheja Sandrine wakoreraga KFM, yayisezeyeho ahita atangira gukorera Radiyo nshya mu Rwanda yitwa Kiss FM.
Mu kiganiro Isheja Sandrine yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko yavuye kuri KFM ku itariki ya 1 Kanama 2014 ku bw’impamvu ze bwite nyuma arambagizwa na Radiyo nshya mu Mujyi wa Kigali.
Sandrine ati “Kiss FM nayijeho kubera impamvu zanjye bwite. Byatewe n’indoto zanjye n’intego nifuza kugeraho mu buzima. Navuye kuri KFM ku itariki ya mbere z’ukwa munani, ntangira (…)

Umunyamakuru Isheja Sandrine wakoreraga KFM, yayisezeyeho ahita atangira gukorera Radiyo nshya mu Rwanda yitwa Kiss FM.

Mu kiganiro Isheja Sandrine yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko yavuye kuri KFM ku itariki ya 1 Kanama 2014 ku bw’impamvu ze bwite nyuma arambagizwa na Radiyo nshya mu Mujyi wa Kigali.

Sandrine ati “Kiss FM nayijeho kubera impamvu zanjye bwite. Byatewe n’indoto zanjye n’intego nifuza kugeraho mu buzima. Navuye kuri KFM ku itariki ya mbere z’ukwa munani, ntangira kumvikana kuri Kiss FM ku itariki ya 01 Nzeri”

Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye Isheja Sandrine ajya kuri Kiss FM ngo ni iterambere arangamiye.

Ati “ Burya rero ndibwira ko ntawanga gutera imbere, iyo amahirwe yo kubigeraho rero aje ubitekerezaho wabona ntacyo byishe ukayafata”

Kiss FM ni Radiyo nshya mu Rwanda, yumvikanira ku 102.3 fm. Ikorera ku Kimihurura mu Rugando.

Sandrine Isheja, yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages