00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe kuri Marchal Ujeku, umuhanzi rukumbi wo ku Nkombo wuriye indege abikesha umuziki

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 28 February 2019 saa 10:33
Yasuwe :

Amateka agaragaza ko Ikirwa cya Nkombo kiri mu Kiyaga cya Kivu mu ruhande rw’Akarere ka Rusizi, kiri mu bice by’u Rwanda byatinze kugeramo iterambere. Abantu baho bafite ururimi rwihariye ruzwi nk’Amahavu.

Nkombo ubu ifite amashuri, amavuriro, imihanda n’amashyanyarazi, si icyaro cya hererabandi nk’uko hari ababitekereza gutyo.

Mu 2016 umusore witwa Marchal Ujeku yaratunguranye, akora ibyo benshi batatekerezaga. Yinjiye mu muziki kandi akomera kuri gakondo y’iwabo ku Nkombo aririmba mu Mahavu.

Benshi ntibumvaga ibyo aririmba ariko barabikunze ku bw’umwihariko yari azanye. Hari abagize impungenge ko ibihangano bye bitazagira aho bigera bitewe n’ururimi aririmbamo rwumvwa n’abaturage b’umurenge umwe.

Indirimbo ya mbere yashyize ahagaragara yitwa ‘Bombole Bombole’ yatumye atangira kumenyekana. Yakoze izindi zirimo Bikongole yakoranye na Jay Polly, Omwana Akwira yafatanyije na Mani Martin, Nkusima Bwenene yagiye hanze vuba yakoranye n’umunyekongo Aganze Premier n’izindi nyinshi.

Mu Kiganiro na IGIHE, Ujeku yavuze ko yakomeje kwizirika ku kuririmba injyana yise ‘Nkombo Style’ mu rwego rwo kumenyekanisha aho avuka no gusigasira umuco.

Ati “Kuririmba mu rurimi rwo mu rugo, ni umwanya wo kugira ngo nteze imbere ikirwa nkomokamo , nibanda no ku ndirimbo z’umuco gakondo.”

Bitandukanye n’uko bamwe bakekaga ko indirimbo ze zitakundwa bitewe no kuba aririmba ururimi rw’Amahavu, Marchakl Ujeku yavuze ko bitamubujije gukundwa.

Nyuma y’imyaka itatu atangiye umuziki yabashije gushinga studio yise Culture Empire. Yagiye atumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo n’ibyabereye hanze y’u Rwanda, ibintu ashingiraho yemeza ko ari intambwe ikomeye amaze gutera.

Ati “ Ubundi numvaga ko izina ryanjye rizamenyekana nka nyuma y’imyaka itandatu. Indirimbo ya mbere igisohoka natangiye gutumirwa mu bitaramo bitandukanye nka Kigali Up, FESPAD, hari n’amaserukiramuco hanze y’igihugu nagiyemo nko muri Côte d’Ivoire mu 2016, muri Zanzibar, muri Congo, mu mpera z’umwaka ushize nanaririmbiye umwami w’ikirwa cy’Idjwi witwa Mutambuka, urumva ko byatanze umusaruro.”

Kuri ubu uyu musore yimukiye mu Mujyi wa Kigali aho yazanye n’ababyinnyi be biyemeje kwagura umuziki wo ku Nkombo ukamenyekana mu Rwanda hose. Avuga ko batunzwe n’umuziki ku kigero cya 70%, ibindi bikava mu kazi kajyanye n’ibyo yize.

Intego ye ni ugukomeza gukora umuziki ushingiye ku muco, kandi akarushaho no kwibanda ku zindi ndimi.

Marchal Ujeku atumirwa mu bitaramo bitandukanye abikesha umuziki gakondo wo ku Nkombo
Marchal Ujeku wo ku Nkombo amaze gutera intambwe ishimishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages