00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Chriss Eazy kuri David Pro wamukuye ahakomeye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 February 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Chris Eazy avuga ko adateze kwibagirwa David Pro wamuhaye amahirwe yamubereye ikiraro kimwinjiza mu muziki ubwo yari mu marushanwa ya Talent Zone Season 2 yanegukanye mu 2016.

Chriss Eazy yatangarije Radio Rwanda ko irushanwa rya Talent Zone ryatumye ahinduka uwo ariwe uyu munsi binyuze kuri David Pro wari umuhaye andi mahirwe nyuma yo guhabwa oya n’abandi bari bagize akanama nkemurampaka, undi akamuha amasegonda 10 yo kwikosora.

Ati “Ubwo nari ngeze ku rubyiniro naririmbye ‘Ndarapa’ indirimbo ya Dany Nanone nkiyiririmba umwe mu bagize akana nkemurampaka ahita ampagarika kuko yabonaga mfite ubwoba, ntari kubikora neza ampa oya , nahise mbona isura ya mama ukuntu ari kundeba ari mu rugo n’ukuntu itike yampaye ya 2000Frw ipfuye ubusa ndavuga nti ndapfuye noneho.”

“Umuntu bita David Pro sinjya mwibagirwa mu buzima bwanjye cyangwa muri uyu muziki kuko mbona ari we muntu wampaye amahirwe ya mbere ngo nambuke ikiraro kuko hari abandi bantu banyuragaho bakabaha oya , urumva twari abaraperi 300 hasigaye abandi nka 200, ntabwo byari byoroshye.”

Chriss Eazy avuga ko ubwo yari ahawe andi mahirwe ya kabiri yibutse uko yamaza icyumweru cyose ajya kwitoreza kuri Mount Kigali aririmba indirimbo ya Riderman, ayikora neza bimuhesha amahirwe yo gukomeza kugeza ubwo yegukanye iri rushanwa ryari ryateguwe na Royal TV.

Ibihembo bamuhaye nibyo yakozemo indirimbo za mbere ndetse bimuhesha amahirwe yo kwiga gutunganya amashusho y’indirimbo, akazi akora uyu munsi agafatanya na muzika.

Nyuma y’aho yahuye n’abarimo AoBeats na KK2 batangira gukorana mu itsinda ryitwaga ‘Octagons’, ryakoze indirimbo zirimo ‘Uzi ko Usetsa?’ na ‘Ese Urabizi?’ yakunzwe cyane ariko abantu batamuzi cyane.

‘Ese Urabizi’ yasohotse mu 2019, ni imwe mu zavuzwe cyane ndetse isa niyateje impagarara ubwo abahanzi b’i Burundi barimo Sat-B, Fablove, Bain Turo bashyiraga hanze indirimbo bise ‘Izina Remix’ benshi bavuga ko ari ‘Ese Urabizi’ bashishuye.

Uyu muhanzi avuga ko yamaze igihe kinini yandikira Junior Giti amusaba ko bakorana undi ntamusubize, nyuma baje guhurira mu kazi ko kwamamaza, Chriss Eazy ari we ugomba kumufata amashusho batangira kuganira ubwo.

Junior Giti niwe wagiriye inama Chris Eazy yo kugerageza ubundi buryo bushya bwo kuririmba bitandukanye no kuba yarapa.

Kuva mu 2021 akora indirimbo nka “Fasta” kugeza uyu munsi akora “Njugumila”, Chriss Eazy ari mu bahanzi baza mu myanya y’imbere y’abakora indirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.

David Pro ni umwe mu batunganya indirimbo bubatse izina mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda
Chriss Eazy avuga ko adateze kwibagirwa David Pro wamuhaye amahirwe yamubereye ikiraro kimwinjiza mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages