00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe rya Harmonize kuri Perezida Kagame

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 April 2023 saa 12:59
Yasuwe :

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] ukunzwe na benshi muri Tanzania no hanze yayo, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku byiza amaze kugeza ku gihugu ayoboye.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rubuga rwa Twitter, yanditse ashimira Perezida Kagame ku bw’amahoro n’umutekano u Rwanda rufite.

Yanditse agira ati “Warakoze Kagame, udahari nta mahoro.”

Ni ubutumwa bwakiranwe yombi na benshi mu bakurikira uyu muhanzi barimo n’Abanyarwanda bamushimiye cyane ndetse bamusaba kuzagaruka agasura u Rwanda afite umwanya uhagije, akareba neza ibyo rwagezeho.

Nyuma y’ubu butumwa, Harmonize yahise ahindura ifoto imuranga kuri Konti ye ya Instagram, ashyiraho iya Perezida Kagame isimbura iy’ibendera ry’u Rwanda yari imazeho iminsi ine.

Harmonize aheruka gusura u Rwanda muri Mutarama ubwo yari mu butembere no gusura inshuti ye, Bruce Melodie wamutembereje ahantu hatandukanye harimo inyubako ya BK Arena, imihanda itandukanye ya Kigali nka Nyamirambo ahazwi nko mu marangi n’ahandi.

Nyuma yo kubona ibyiza u Rwanda rwagezeho, uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ubwo u Rwanda n’amahanga byatangiraga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhanzi ni umwe mu banditse ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi b’icyitegererezo muri Afurika, dore ko yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye, ashimirwa ku ntambwe amaze kugeza ku Rwanda n’abarutuye nyuma y’igihe gito iki gihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2021, Perezida Kagame yahawe Igihembo cy’Umuyobozi wagaragaje impinduka mu mwaka wa 2020 (African Impact Leadership) mu cyiciro cyiswe “Umunyafurika w’Umwaka”, cyatanzwe n’Ikigo cy’Itumanaho, African IMPACT Magazine, gikorera i Accra muri Ghana.

Harmonize yashimiye Perezida Kagame ku byiza amaze kugeza ku Rwanda n'abarutuye
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Tanzania no hanze yayo, aherutse gutangaza ko yifuza ubwenegihugu bw'u Rwanda
Harmonize yahise ahindura ifoto imuranga kuri Instagram, ashyiraho iya Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages