Muri iki gitaramo uyu musizi uhuza ibisigo n'umuziki ugezweho, yashimiye abantu batandukanye barimo umubyeyi n’ubu ataramenya wamugiriye neza, akamwakira ubwo yari ageze muri gare ya Nyabugogo nijoro akamushakira aho arara.

Rumaga yatangarije abitabiriye iki gitaramo ko uyu mubyeyi atibuka, yakoraga isuku muri gare ya Nyabugogo, yamushakiye imodoka araramo kugira ngo abone uko atega kare mu gitondo.

Ati “Nkiri mu mashuri yisumbuye hari umuyobozi w’abanyeshuri wakundaga nkumpa uruhushya mbeshya ko narwaye nkajya i Kigali, umunsi umwe narahageze mbura uko ntaha, hari n’ijoro.”

“Icyo gihe nagiye kurara muri gare ya Nyabugogo , umubyeyi wakoraga amasuku mu ijoro abantu bamaze gutaha yaranyegereye mutekerereza uko byagenze anshakira imodoka ndaramo kugira ngo mbone uko nzinduka ngenda.”

Rumaga yavuze ko kugeza n’ubu ashengurwa no kuba kugeza n’ubu atibuka uyu mubyeyi wamugiriye neza muri icyo gihe.

Mu kuzirikana uyu mubyeyi Junior Rumaga yatoranyije umwe mu babyeyi bakora isuku ku mihanda y’i Kigali amushyikiriza ishimwe yageneye uwo mubyeyi atibuka n’abandi bakora akazi nkake.

Ati “Uwo mubyeyi ntabwo nabashije kumumenya kugeza n’ubu bisa n’agahinda kuri njye , ariko nashatse umubyeyi ukora umurimo nk’uwe kugira ngo mushimire aho ari nawe anezerwe, ndetse n'ababyeyi bitanga kugira ngo imiryango yabo ise neza. "

Uyu mubyeyi wakiriye iki gihembo yasazwe n’ibyishimo yifuriza Junior Rumaga kuzagira urushako rwiza.

Ati “Imana iguhe umugisha kuba wanyitayeho utanzi, ni ukuri ndagushimiye imbere y’abantu n’imbere y’Imana , icyo nagusabira ku Mana izakubakire urugo rwiza iguhe umugore mwiza ku buryo azajya agenda akita ku mfumbyi n’abapfakazi n’abandi bose.”

Iki ni kimwe mu bikorwa byakoze ku mitima ya benshi mu bitabiriye iki gitaramo.

Yasoje iki gitaramo asaba umuntu uwo ari wese kuzirikana umubyeyi we agakora ibikorwa bimuhesha ishema aho yaba ari hose yaba akiriho cyangwa atakiriho akazishimira ibyo yagezeho.

Uyu mubyeyi yasabiye Junior Rumaga urugo rwiza ruvuye mu biganza by’Imana
Uyu mubyeyi yasabiye Junior Rumaga urugo rwiza ruvuye mu biganza by’Imana
Junior Rumaga avuga ko n’ubu akibabazwa no kuba atibuka uyu mubyeyi
Junior Rumaga avuga ko n’ubu akibabazwa no kuba atibuka uyu mubyeyi
Junior Rumaga agendana ishavu ryo kuba atibuka umubyeyi wamugiriye neza ubwo yari agiye kurara muri gare ya Nyabugogo kuko bahise batandukana ntawibwiye undi
Junior Rumaga agendana ishavu ryo kuba atibuka umubyeyi wamugiriye neza ubwo yari agiye kurara muri gare ya Nyabugogo kuko bahise batandukana ntawibwiye undi

Amafoto: Kasiro Claude