Uyu mukobwa umaze imyaka 11 muri sinema nyarwanda mu itangazo risezera muri iyi filime City Maid, yavuze ko yasezeye biturutse ku mpamvu atumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment itegura iyi filime.
Ati “Mbandikiye mbasangiza isozwa ry’urugendo rwanjye muri filime y’uruherekane izwi nka City Maid nakinnyemo nka Nadia guhera kuri season ya 29.”
“Nadia mwakunze ntazongera kuyigaragaramo ku bw’impamvu tutumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zucu Entertainment.”
Ishimwe Sandra [Nadia] yahumurije abakunda sinema nyarwanda ko atavuye muri uru ruganda burundu ahubwo afite ibindi bikorwa bijyanye nayo ari gutegura azamurika mu minsi iri imbere.
Mu 2022 yasohoye filime ye bwite yise ‘Umubi’ ahuriyemo n’abavandimwe be, ndetse ikaba irimo n’umubyeyi wabo.
Iyi filime bakoze mu gihe cya Guma mu rugo, ishingiye ku nkuru mpimbano y’umuryango ufite umubyeyi w’umugabo wayobotse inzira ya sekibi, agatanga n’umukobwa we waje kwitaba Imana mu buryo butunguranye.
Icyakora umugore we ntiyahwemye gusengera iyi myuka mibi ngo ive mu muryango we, ari nako akangurira abana babo kwiyambaza isengesho nk’intwaro yo gutsinda ibyo bibazo.







Ibitekerezo 0