Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye urugendo rwo gusaba ubutane n’umugabo we ndetse ahamya ko amwe mu makosa amushinja arimo kumuharika.
Ati “Ntabwo ari ibintu nifuza kuvugaho ibintu byinshi, ibyo mwamenya ni uko twatangiye gusaba gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’uko mbonye amakuru n’ibimenyetso by’uko hari abakobwa babiri yaryamanye na bo akanabatera inda.”
Ishimwe Vestine yirinze kugaruka kuri aba bakobwa Idrissa Jean Luc Ouédraogo yaba yarateye inda, icyakora ahamya ko ibyo ari ibintu afitiye ibimenyetso simusiga ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusaba ko batandukana.
Ku rundi ruhande uyu mukobwa yavuze ko yakunze kubona abantu bavuga ko asabye gatanya ngo abone uko bagabana imitungo, aboneraho kubishyiraho umucyo.
Ati “Njye nasabye gatanya, nta kintu na kimwe nifuza ko tugabana!”
Mu Ugushyingo 2025 ni bwo Ishimwe Vestine yatangiye guca amarenga y’uko atabanye neza n’umugabo we by’umwihariko mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”
Ishimwe Vestine n’umugabo we bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bimenyekanye ko bari mu rukundo ndetse bari banabanje gusezerana imbere y’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!