00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishoramari muri ‘Golf’, gutegekwa gusubiza Ikamba n’uko yahuye n’umugabo we: Miss Kayibanda Aurore Twaganiriye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy, Uwiduhaye Theos
Kuya 25 May 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Ni umugore wirabura, ushinguye, udakunda kuvuga menshi ndetse iyo muri kumwe akanya birakorohera kumva ko yihebeye ibijyanye n’ubucuruzi, ndetse akaguhamiriza ko yahinduye ubuzima mu 2012, ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka. Uwo nta wundi Aurore Mutesi Kayibanda.

Nyuma y’imyaka myinshi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu Miss Aurore yamaze gufata icyemezo cyo gutaha mu buryo bwa burundu ndetse atahana n’umugabo we barushinze mu minsi ishize.

Uyu munsi yatangiye ishoramari by’umwihariko ubu amaso ye akaba ayahanze mu mukino wa ‘Golf’, aho amaze gufungura ikibuga cya mbere cy’uyu mukino ariko azana agashya ko gukinira mu nzu.

Mu Kiganiro na IGIHE, Miss Aurore yagarutse kuri iri shoramari rye, ndetse n’ibindi bitandukanye byaranze ubuzima bwe.

IGIHE: Uherutse gukora ubukwe, ni ibintu byazanye mpinduka ki mu buzima bwawe?

Byahinduye ibintu byinshi. Nkiri Miss nabaga mu rugo kwa papa na mama ariko ubu nanjye mfite urugo. Nabaye umuntu mukuru mfite inshingano z’urugo, ni ibintu byiza cyane.

Kera twumvaga ko ibyamamare akenshi bishakana n’abantu bazwi cyane nkabyo. Wowe twagiye kubona tubona ushakanye n’umukinnyi wa ‘Golf’, mwahuye gute ?

Buriya abakinnyi nabo muri ‘siporo’ zitandukanye nabo baba ari ibyamamare ku giti cyabo, ariko ntabwo aricyo cyaduhuje. Nabimenye nyuma. Twahujwe n’inshuti kuri Kigali Golf Club.

Nagiyeyo turamenyana, turakinana, none dore ubu turabanye. Nubwo nifuzaga kuzayikina, ariko ntabwo nari nsanzwe nkina Golf.

Uwo munsi duhura twaraganiriye atangira kunyigisha gukina cyane ko nanjye nabishakaga ni uko byatangiye, icyakora sinavuga ko yitwaje kunyigisha kuko ni umuntu ukunda ‘Golf’ kandi uba ushaka kwigisha abandi.

Ni iki cyatumye uvuga ngo ‘Jaques’ niwe wanjye mu basore bose mwari muziranye?

Iyo ugiye gufata icyemezo cy’umuntu mubana hari ibintu byinshi bigenderwaho. Bitewe n’uko musabana, uko muganira ndetse naho ibitekerezo byanyu bigana. Uko mubyumva kimwe ku hazaza hanyu. Ni ibyo byose.

Tuzi neza ko wari umaze igihe kinini uba muri Amerika aho bamwe bafata nk’igihugu cy’inzozi zabo, ariko wowe mu minsi yashize wafashe icyemezo gutaha. Byagenze gute ?

Mu rugo hahora ari mu rugo. Niyo waba uri hano mu Rwanda utuye i Kigali ukajya gukorera i Rusizi cyangwa mu Kinigi, byanga bikunze urataha ugasubira mu rugo. Nanjye rero njya muri Amerika hari ibyari byanjyanye, ariko nari mbizi ko igihe kizagera ngataha.

Nyuma y’imyaka myinshi utaba mu Rwanda ni ibihe bintu byagutunguye?

Ibintu byose byarantunguye. Nka Kigali hari igihe njya nibeshya nkagira ngo ndi New York. Ibintu byarahindutse atari mu bigaragara ahubwo no mu mitekerereze y’Abanyarwanda, uko bitwara mu bintu bitandukanye ni ibintu byiza cyane.

Winjiye muri ‘Golf’, waje gukunda uno mukino gute?

Nabikubwiye, kuva ndi Turikiya kuva mu 2015, nari nshishikajwe no kwiga ‘Golf’. Nshaka kumenya umukino ariko ntibyakunda kubera impamvu zinyuranye.

Hano impamvu umbona muri uyu mukino ni uko nabonye amahirwe noneho yo gutuma numva uwo mukino nkabasha kuwukina kuko mbana nawo.

Wakinnye imikino myinshi ariko uyu munsi ‘Golf’ niyo werekejeho umutima, byagenze gute?

Kera nkiri umwana mu mashuri abanza nakinnye umupira w’amaguru nakinaga kuri 11. Nakiniye n’ikipe y’Akarere. Ntangiye amashuri yisumbuye nkina ‘basketball’.

Uko umuntu agenda akura igihaha kiraruha, hakazamo ibintu byo kubyibuha n’ibiki…na none ibitekerezo birahinduka, ariko ‘Golf’ narayikundaga ntafite uburyo bwo kuyigeraho. Ubu mba muri golf. Kandi abantu benshi bakinnye basketball bisanga muri golf byoroshye.

Ndi kukubona warayishoyemo imari. Byaje gute?

Njye ndi umuntu ugira icyerekezo cyane. Mu 2022 ntangira gukina golf, ikintu cya mbere namuganirije (Umugabo we), naramubwiye ngo muri Amerika ko njya mbona na wa muntu udasanzwe akina golf agenda akabasha gukinaho, akumva ukuntu ari byiza gukina golf, ni iki kibura ngo twe tube twabikora hano mu Rwanda.

Ntabwo bihenze kuba umuntu yaza gukinira mu kibuga cy’ikoranabuhanga?

Ntabwo bihenze cyane ugerageje kubigereranya na Kigali Golf Club ibiciro si bimwe. Birahendutse. Ariko hano hari inyungu nyinshi. Hano ni sisiteme ugura. Hano izo dufite hariho ibihugu birenga ibihumbi 45 byo ku Isi. tukwereka uko wateye umupira, uko wakoze nabi no kubikosora.

Ibyo ntabwo ari bintu wasanga ku kibuga kereka bari kukwigisha.

Ni umushinga wakoranye ikihe cyifuzo?

Ni ukugira ngo na wa muntu watinyaga kandi ashaka gukina golf ariko agatinya kubera ubushobozi nawe abone ayo mahirwe.

Golf bivugwa ko ari umukino uhenze hano abantu bari bahatinyuka?

Bamwe na bamwe! Biracyari bishya, tumaze ibyumweru bitatu ariko abantu bamaze kubyumva no gutinyuka.

Ni wowe ubigisha?

Nanjye ndabafasha muri bike maze kumenya, ariko dufite ababigize umwuga babigisha.

Umuntu ashobora kwigira hano akagenda akajya kwiga ‘golf’ bisanzwe?

Ahubwo ushobora kwigira hano ukagenda ugatsinda irushanwa.

Imyaka 13 irashize uvuye muri Miss Rwanda, ni irihe somo rikomeye wigiyemo n’impinduka ryashyize ku buzima bwawe?

Irushanwa ryanyeretse ko hari ibintu byinshi nshoboye gukora. Ryarantinyuye. Icya mbere ni myitwarire yahindutse ndetse no gufata ibyemezo. Ntabwo nitwaraga nabi ariko hari impinduka yabayeho yo kuba nabaye Miss Rwanda, na mbere yo kwambikwa ikamba.

Ingero?

Kera nashoboraga kujya mu muhanda nkakina umupira. Ntabwo nitwaraga nabi ariko hari indi nzira ubu urimo ariko iyo ubaye nyampinga birahinduka.

Hari igihe mu rugo bashatse ko usubiza ikamba?

Nyuma yo gutsinda Miss Rwanda Papa haciyeho igihe gito cyane, wanjye yari umuntu ufite imirongo ntarengwa, njye nakuze mfite amasaha ntagomba kurenza. Yari saa kumi n’ebyiri. Nkigera muri Miss Rwanda hari ibitaramo byabaga, inama n’ibindi bitandukanye kandi birimo abayobozi.

Nagombaga kwitabira nka Miss Rwanda kandi ntagomba guhaguruka mbere y’umuyobozi. Byarabaye ndenza amasaha nk’inshuro eshatu barambwira bati ‘rero amategeko ya hano urayazi ibi bintu bisubizeyo’. Byari bikomeye ariko urugp ntabwo rwari urwanjye. Nagerageje gusobanurira umubyeyi hanyuma mbwira n’abo muri Minisiteri baraza baganira nawe.

Uretse Golf wanamenyekanye mu kumurika imideli!

Fashion Show ikurikira muntumire!

Nta gahunda ufite yo gushora imari mu mideli, amarushanwa y’ubwiza n’ibindi?

Nshobora kubijyamo nta rutangira mfite.

Kuba Miss Rwanda imaze imyaka ihagaritswe wabyakiriye gute?

Byarambabaje nk’umuntu wayinyuzemo. Ntabwo nakurikiranye ngo impamvu yabyo. Ni igihombo kuko Miss Rwanda ahantu yari imaze kugera nibaza ko hari akamari yari ifitiye igihugu kimwe n’indi myidagaduro. Ibi bitaramo cyangwa BAL Miss Rwanda yari imaze kugera kuri urwo rugero.

Wagiye ugerageza guhuza abakobwa batwaye ikamba rya Miss Rwanda, hari n’igihe mwagiye gufana Patriot, wabajyanye no kuri golf. Hari indi mishinga utekereza ko mwakorana?

Birashoboka. Ikintu kitugora ntabwo turabasha guhurira hano mu Rwanda. Birashoboka tuzababwira.

Wavuze ko wakinnye umupira w’amaguru, muri uyu mukino ufana iyihe?

Biragoye. Cyokoza Arsenal. Nakinnye ruhago kuko musaza wanjye[Henry wakoze muri KGB witabye Imana mu 2012]. Hari we cyangwa Papa wakundaga kureba igikombe cy’Isi na Champions League, ndavuga ngo bino bintu byirirwa bibatwara umwanya reka mbikine. Muri Basketball muri NBA mfana Golden State Warriors.

Iyo abantu bavuze ngo Aurore Miss w’ibihe byose, iyo ubonye ibitekerezo nk’iki ubyakira ute?

Ndishima! Kuko ntabwo umuntu ashobora kubyuka ngo akwite gutyo gusa kandi mu mpamvu ni uko nshobora kuba narakoze neza ibyo nari ndimo. Nkanakoresha neza ikamba nari nahawe.

Ntekereza ko igituma abantu bahora babivuga kigoye kukimemya, biragoye ko najya mu mitima yabo.

Ni ryari wishimye kurusha ikindi gihe?

Ntsinza Miss Rwanda byari ikintu gikomeye mu buzima. Nibwo nakoreye ikintu mbona umusaruro wabyo.

Ni ikihe gihe wababaye kurusha ikindi mu buzima bwawe?

Icyo gihe narakibabwiye. Ni igihe musaza wanjye Henry ataha. Abantu benshi bazi ko avuze izina Henry Aurore ahungabana akarira, ntabwo aribyo. Iyo mwanditse cyangwa nkamuganira, n’undi wese wumva twahura akamuvugaho ntabwo bintera agahinda biranezeza ko hari umuntu ukimwibuka anashaka kumuvugaho.

Nyuma waje kubura Papa, kuki Henry ?

Yari inshuti yanjye cyane. Twaganiraga byinshi nako reka mvuge byose. Yandushaga imyaka irindwi, hagati yanjye nawe harimo imyaka irindwi hagati yanjye nawe harimo undi. Naravutse turakundana.

Ibintu bitatu ntibagirwa kuri we, nk’iyo mvuze kuganira niwe twaganiraga tukajya imuzi ibintu numva nta kibazo. Numvaga mwizera kurusha uko nakwiyizera kuko numvaga kumuvugisha numvaga biruta uko nakwivugisha. Ibintu byose nabaga meze nk’umwigana, nawe akavuga ati ngomba kumubera umuyobozi mwiza.

Ni iki wabwira abakunzi ba golf?

Turabatumiye. Muhawe ikaze! Nk’uko nabivuze mwatubona ahantu hatandukanye. Muze ntimugire ubwoba ntabwo bihenze, ni karibu.

Miss Aurore Kayibanda yatangije umukino wa Golf ariko ukinirwa mu nzu hifashishijwe ikoranabuhanga
Miss Aurore wari umaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko yatashye burundu mu Rwanda
Kayibanda Aurore yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2012
Miss Aurore yemeza ko yari asanganywe urukundo rwa Golf na mbere yo guhura n'umugabo we usanzwe ari umukinnyi ukomeye muri uyu mukino
Miss Aurore Kayibanda uretse gukina Golf yatangiye no kuyishoramo amafaranga
Miss Aurore yagaragaje ko uyu mukino ukoresheje ikoranabuhanga ufatwa nk'ahazaza ha Golf
Gukina Golf hifashishijwe ikoranabuhanga bigufasha kumenya neza uko uhagaze mu buryo bw'imibare cyane ko buri kantu ukoze kabikwa
Miss Aurore yahishuye ko yatangiye gukunda siporo aconga ruhago, nyuma ajya muri Basketball mbere y'uko yisanga muri Golf

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages