00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IShowSpeed agiye kuzenguruka ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 December 2025 saa 07:29
Yasuwe :

IShowSpeed, Umunyamerika umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ateganya urugendo ruzatuma agera mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika mu minsi 28, harimo n’u Rwanda.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho azajya akora ‘livestreams’ ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

Nk’uko byagenze mu ngendo ze ziheruka mu bindi bice by’Isi, IShowSpeed ntiyatangaje igihugu azatangiriramo uru rugendo cyangwa amatariki azagerera muri buri gihugu.

Gusa abamuzi bemeza ko aho azajya hose azakurura imbaga y’abafana, asangize abamukurikira ubunararibonye bwe bushya kuri uyu mugabane.

Birashoboka ko azongera kuvuga ijambo rye rizwi nka “Siuuu”, mu kwerekana icyubahiro agomba icyamamare Cristiano Ronaldo afata nk’icyitegererezo.

Mu mashusho yasangije abakunzi be kuri X, IShowSpeed yagaragaje ko azasura ibihugu birimo Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigerie, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, u Rwanda n’ibindi.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abamukurikira yagize ati “Mwebwe basore mube mwiteguye kuko tugiye gukora ibintu byinshi bidasanzwe. Tugiye gukora ibintu bikomeye cyane. Sinshaka kubibabwira byose ubu tugiye gusubira mu gutambutsa ibiganiro mu buryo bwa ‘live’.”

Uyu musore aherutse gusoza urugendo yise “Speed Does America Tour”, yazengurutse Leta 25 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 35.

Yanigeze no gusura imigabane irimo Amerika y’Epfo, u Burayi, Aziya na Oceanie, nk’uko bigaragazwa n’urubuga IShowSpeedTracker.com.

Uru rugendo rwe rushya, ruzatangira gutambuka ku wa 29 Ukuboza 2025, binyuze ku miyoboro ye ya YouTube na Twitch.

Reba amashusho y’uyu musore ubwo aheruka mu Bushinwa

IShowSpeed agiye kuzenguruka ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages