00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IShowSpeed yasize inkuru i Kigali (Amafoto & Video)

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 January 2026 saa 07:52
Yasuwe :

IShowSpeed, umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uri mu Rwanda, yagaragarijwe urukundo n’ibihumbi by’Abanyarwanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho yagiye anyura, na we avuga ko mu bihugu byose yasuye, nta cyiza yabonye kiruta u Rwanda.

Yabivugiye mu mashusho acisha kuri channel ye ya Youtube mu buryo bwa ‘live’ aho agenda yerekana ibikorwa bitandukanye ari gukorera mu bihugu yasuye.

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama rishyira ku wa 10 Mutarama 2026, ahita yerekeza i Musanze muri One & Only Gorilla’s Nest mu Kinigi aho yaraye.

Mbere yo gutangira live streaming, IShowSpeed yabanje gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yavuze ko mu minsi mike azashyira hanze amashusho y’urugendo rwe mu Birunga.

Nyuma yo gusura ingagi we n’itsinda rye, basuye ‘Gorilla Guardians Village’ ikigo cy’abahoze ari abahigi muri Pariki kuri ubu biyeguriye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bakanigisha amateka y’aka gace n’umuco nyarwanda muri rusange.

Nyuma y’ibyo bikorwa IShowSpeed yerekeje i Kigali aho yahise ajya kuri Club Rafiki ahasanga abafana be benshi bakorana ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo ngororamubiri, kugerageza gukurura moto ebyiri ziri kugenda mu byerekezo bibiri bitandukanye n’ibindi.

Ari kuva kuri Club Rafiki, ni bwo IShowSpeed yavuze ko mu bihugu byose amaze gusura, u Rwanda ruri mu byiza yagezemo ku buryo yumva azanagaruka.

Ati “Ntabwo ngiye kubeshya u Rwanda mu buzima bwanjye bwose ni cyo gihugu cyiza nagezemo. Reba nka hariya uba uri kureba umusozi. Nagiye hanze y’umujyi, nagiye mu ishyamba ntabwo ndi kubabeshya ni heza. Ibidukikije ni byiza cyane.”

Akomeza ati “ U Rwanda ni rwiza cyane nzagaruka nk’icyumweru mu biruhuko.”

Yakomereje kuri Stade Amahoro, aho yasanze itorero ribyina Kinyarwanda akabyinana na ryo, afatanya n’abakaraza kuvuza ingoma, ndetse azenguruka stade ayereka abari bamukurikiye.

Mu magambo ye yavuze ko Stade Amahoro ari imwe muri stade nziza yagezemo muri Afurika.

Nyuma yerekeje kuri BK Arena aho yasanze bamwe mu bakinnyi ba Basketball bagirana ibihe byiza bakinana uwo mukino. Umwe mu bari mu itsinda rye ubwo yageragezaga gutera umupira mu nkangara, yituye hasi avunika ukuguru.

Yahise yerekeza kuri Zaria Court aho na ho yari ategerejwe n’abafana be benshi, barimo abamuhaye igishushanyo bamukoreye, cake ikoze mu isura ye, akora n’indi mikino ngororamubiri.

IShowSpeed aho yacaga hose yeretswe urukundo kuko yabaga ashagawe n’abamukurikira benshi bagenda bavuga izina rye, ndetse ubwo yavaga kuri Zaria Court yahuye n’umwe mu bafana be wamubonye afatwa n’amaragamutima ararira mu muhanda.

Nyuma y’ibyo yerekeje mu ruhongore ajya kwerekwa uko bakama inka ndetse azimanirwa amata.

Mu masaha abiri n’igice ari gukora live streaming mu Rwanda, yabonye abamukurikira bashya barenga ibihumbi 92.

Yavuze ko ari bo benshi yaba yaragize muri ibi bikorwa bye byo kuzenguruka ibihugu ugereranyije n’uko byari bimeze mu bindi bihugu yasuye.

Yahavuye ajya ahazwi nko mu marange mu Biryogo, aho yagiye kugerageza ibiryo byo mu Rwanda.

IShowSpeed yagiye muri restaurant izwi nko kwa Issa mu Biryogo, aho yahawe Isombe, ubugali, umuceri w’ipilau na brochette.

Muri iyi restaurant yahahuriye n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ukoresha izina rya Osmarito, aho bakinanye umukino wo kumvana imbaraga (arm wrestling).

IShowSpeed abajijwe n’umwe mu bo yasanze muri iyi restaurant igihe azamara mu Rwanda, yamusubije ko azahamara igihe kuko yahaguze inzu.

Mu Rwanda ibi bikorwa yabikoze yambaye umupira w’ubururu wanditseho u Rwanda mu mugongo ndetse n’umubare karindwi, ibifite aho bihuriye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru akunda cyane, Cristiano Ronaldo na we wambara umubare 7 ku myenda akinana.

Uzwi nka Rutambi yereka IShowSpeed ko ashobora gufata moto ebyiri ziri kugenda
Kuri Club Rafiki IShowSpeed yakoze ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo ngororamubiri ahanganye n'uzwi nka Kagarara
IShowSpeed yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyiza yagezemo mu buzima bwe
IShowSpeed atemberezwa mu mujyi wa Kigali
IShowSpeed akora live stream kuri club Rafiki
IShowSpeed agerageza kwigana Rutambi gufata moto ebyiri ziri kugenda
IShoSpeed yakoresheje imbaraga nyinshi akurura moto
Abafana ba IShowSpeed bari benshi kuri Club Rafiki
IShowSpeed akora live stream kuri club Rafiki
IShowSpeed agerageza kwigana Rutambi gufata moto ebyiri ziri kugenda
Ubwo IShowSpeed yari ari kuvuza ingoma
IShowSpeed agendana n'ababa bari kumufata amashusho
IShowSpeed yasanze u Rwanda ari igihugu kibereye ubukerarugendo
IShowSpeed yashimye imiterere ya Stade Amahoro
IShowSpeed yazengurutse imihanda y'Umujyi wa Kigali
Abanyarwanda bari benshi bagiye kwishimana na IShowSpeed
Yageraga mu bice bimwe na bimwe agahagarara akareba ibikorwa bitanye
Kuri Club Rafiki byari ibicika
Benshi bashakaga kumukoraho no gufata amashusho hamwe na we nk'urwibutso
Abafana ba IShowSpeed bari benshi cyane mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages