Iyi mikino y’umupira w’amaguru izaba ari 104, ivanze n’imyidagaduro, izazenguruka mu mijyi 17 yo muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izatangira ku wa 11 Kamena irangire ku wa 19 Nyakanga 2026.
Indirimbo ya IShowSpeed izifashishwa ni iyasohotse ku wa 1 Kamena 2026. Ayumvikanamo ashimira amakipe y’ingenzi, cyane cyane iy’igihugu cye, muri 48 azacyitabira.
Anasaba abafana kuzagaragaza ubwitange budasanzwe mu kugaragariza urukundo amakipe yabo muri iri rushanwa.
Ati “Tuzakomeza kugerageza kugeza dutsinze. Nshaka gutsinda irushanwa iki gikombe nkakizana mu rugo.”
Iyi ndirimbo yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ije nyuma y’iyo IShowSpeed yari yakoreye Igikombe cy’Isi cya 2022 ariko yo itari mu zemewe na FIFA.
Uyu muhanzi usanzwe ari icyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga akubutse mu ngendo mu Birwa bya Caraïbes akaba anategerejwe mu mijyi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakinirwamo iyi mikino.
Iyo mijyi irimo iya Antlanta, Boston, Dallas, Houston, Los Angeles, Philadelphia, Seattle, New Jersy, n’iyindi.
Byemejwe na FIFA ko zizaba ari indirimbo 17 zose hamwe ziyobowe na ‘Dai Dai’ ari na yo y’ingenzi yakozwe na Shakira afatanyije na Burna Boy.
Mu bitaramo bizaherekeza iyi mikino muri iyo mijyi 17, buri mujyi uzaba uhagarariwe n’umuhanzi byibura umwe uwukomokamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!