00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri SMA ryatangiye guteza imbere abaraperi babuze ubwinyagamburiro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 September 2014 saa 12:31
Yasuwe :

Uretse kwigisha ibijyanye no kuba DJ no gukora indirimbo, Skratch Music Academy(SMA) ryatangije uburyo bwo kumenyekanisha impano z’abaraperi bashoboye ariko babuze urubuga rwo kwigaragarizamo.
Byari bimenyerewe ko icyitwa ‘Cypher’ gikorwa n’abahanzi bo mu bihugu by’amahanga. Ishuri rya SMA ku bufatanye na Dj Shalif babikoze bwa mbere mu Rwanda aho batangije icyitwa +250 KGL Cypher , bahuza abaraperi bafite impano ariko bataramenyekana bakarapa mu buryo bwa live.
Iri shuri ryari rizwi (…)

Iri shuri ryari rizwi cyane mu kwigisha ibijyanye no kuvanga imiziki ryashyize imbaraga mu kwerekana impano z’abaraperi bashoboye binyuze mu buryo bubiri: Cypher na Backroom.

Dj Shalif ari na we mwarimu wigisha aba Dj muri SMA ati “Cypher ni uburyo abaraperi bakizamuka bahurizwa hamwe bakarapa umwe umwe hari umu Dj ubafasha, ibyo baririmbye bigafatirwa amashusho hanyuma bikazanyuzwa kuri Televiziyo. Backroom na bwo ni uburyo bushya tugiye gutangiza aho abaraperi bazajya bahurizwa muri studio Pro Records bakarapa buri wese agaragaza impano ye nabyo bikazerekanwa kuri Televiziyo bityo aba bahanzi bakamenyekana byoroshye”

Akomeza agira ati “Aho igitekerezo cyavuye ni uko hari abahanzi batagira kivurira batanashobora kujya muri studio ngo bakore indirimbo kandi bafite impano. Ubu buryo buzajya bufasha ababuze ubushobozi ariko bafite impano bagaragare.Duteganya ko icyitwa cypher kizajya kiba buri mwaka naho backroom ikazajya iba nyuma ya buri kwezi”

Abiga muri iri shuri, bigishwa porogaramu izwi mu gutunganya umuziki ku rwego mpuzamahanga yitwa Logic pro .

Abanyeshuri bigishwa gutunganya indirimbo, bahabwa umwanya uhagije muri studio yitwa Pro Records isanzwe ikorerwamo na Producer ‘Bob’ usanzwe akorera abahanzi nka Jules Sentore, Masamba n’abandi. Abiga kuvanga imiziki nabo bahabwa umwanya bihugura muri Le Must Pub buri wa kane, kuri Flash FM buri wa Gatanu no kuri Family TV buri wa Gatandatu.

Shalif Amani avuga ko umuntu wese wifuza kwiga umuziki haba ibyerekeranye no kuba DJ cyangwa gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Music Production) , amarembo arafunguye. Umunyeshuri yiga mu gihe cy’amezi atatu.

Iri shuri rya Skratch Music Academy riherereye mu nyubako yo kwa Ndamage mu nyubako ya kane, ku muhanda ugana kuri Sulfo, ahateganye n’inyubako nshya ya T-2000 .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages