Nyuma yo kwigisha ibijyanye no kuba ‘DJ’, Skratch Music Academy(SMA) yatangije uburyo bushya bwo kwigisha abanyeshuri gutunganya umuziki bifashishije porogaramu ziri ku rwego mpuzamahanga.
Irishuri ryari rizwi cyane mu kwigisha ibijyanye no kuvanga imiziki ryashyize imbaraga mu gutanga amasomo yo gukora umuziki mu buryo bw’amajwi.
Nk’uko Umuyobozi w’iri shuri, Dj Shalif yabitangarije IGIHE, bari bamaze iminsi bibanda mu gutanga amasomo yo kuvanga imiziki mu buryo bw’umwuga ariko muri iki gihe bashyize ingufu mu kwigisha gukora indirimbo .
Iyi nzu itunganya umuziki batangije itandukanye na nyinshi mu zisanzwe mu Rwanda kuko yo ifite ibikoresho bigezweho . Shalif yemeza ko hari ikibazo mu muziki ukorerwa mui Rwanda cyane cyane ku ireme ry’indirimbo , yijeje abantu bose bifuza kuryigamo ko bazarisohokanamo ubumenyi bufite ireme.
Shalif yakomeje avuga ko ‘ Stratch Music Academy Record’ ifite ingamba zo gukemura ibyo bibazo bigaraga mu muziki nyarwanda ndetse n’abazigira mu ishuri bose bazajya biga mu buryo bugezweho bityo bakajya bakora umuziki iri ku rwego mpuza mahanga.
Abiga muri iri shuri, bigishwa porogaramu izwi mu gutunganya umuziki ku rwego mpuzamahanga yitwa Logic pro .
Abanyeshuri bigishwa gutunganya indirimbo, bahabwa umwanya uhagije muri studio yitwa Pro Records isanzwe ikorerwamo na Producer ‘Bob’ usanzwe akorera abahanzi nka Jules Sentore, Masamba n’abandi. Abiga kuvanga imiziki nabo bahabwa umwanya bihugura muri Le Must Pub buri wa kane, kuri Flash FM buri wa Gatanu no kuri Family TV buri wa Gatandatu.
Shalif Amani avuga ko umuntu wese wifuza kwiga umuziki haba ibyerekeranye no kuba DJ cyangwa gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Music Production) , amarembo arafunguye. Umunyeshuri yiga mu gihe cy’amezi atatu, kwiga ni mu byiciro bibiri; hari abiga mu gitondo guhera saa tatu kugeza saa sita, abandi bakiga guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri. Bitewe n’icyo umunyeshuri yifuza ahitamo igihe azajya yigishirizwa.
Hari abigiye muri iri shuri bamaze kuba aba Dj bakomeye mu Rwanda nka: Deejay Selekta Copain, Deejay Kerb na Dj Lenzo bakora muri KBC, Deejay Ol wamenyekanye cyane akora muri Rosty, Deejay Smith n’abandi.
Iri shuri rya Skratch Music Academy riherereye mu nyubako yo kwa Ndamage mu nyubako ya kane, ku muhanda ugana kuri EWASA, ahateganye n’inyubako nshya ya T-2000 .



















TANGA IGITEKEREZO