00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ‘AEBR’ ryimitse umuyobozi mushya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 June 2024 saa 11:01
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ‘AEBR’ ryimitse ku mugaragaro Umuvugizi mukuru waryo mushya, Bishop Ndayambaje Elisaphane, mu muhango wabereye kuri Dove Hotel ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024.

Bishop Ndayambaje yimitswe nyuma y’amezi 11 atowe n’Inteko Rusange ya AEBR yateranye tariki 11 Gicurasi 2023 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda.

Bishop Ndayambaje yahawe kuyobora ‘AEBR’ muri manda y’imyaka itanu agiye gukora asimbuye Bishop Ndagijimana Emmanuel uherutse gusoza inshingano ze.

Bishop Ndayambaje abaye Umuvugizi wa cyenda mu mateka ya AEBR.

Nyuma yo gusukwaho amavuta no guhabwa inkoni y’Ubushumba, Bishop Ndayambaje yimitse abashumba babiri aribo Bishop Nkuyemurugero Japhet wagizwe Umuvugizi wungirije wa AEBR mu Rwanda na Bishop Dr Kwibeshya Cyprien wagizwe Umushumba wa AEBR Region y’Iburasirazuba.

Ni ibirori byitabiriwe n’Abashumba batandukanye barimo ababaye Abavugizi bakuru b’Itorero AEBR nka Dr.Bashaka Faustin, Dr.Mfitumukiza Andre, Dr. Munyamasoko Gato, Ndagijimana Emmanuel wasimbuwe na Bishop Elisaphane Ndayambaje, Umwepisikopi wa EAR Diocese ya Shyogwe, Dr Jered Kalimba ari na we wayoboye uyu muhango, abagize komite nyobozi ya AEBR n’inzego bwite za Leta zari zihagarariwe na Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari umushyitsi mukuru.

Bishop Dr Kalimba wagaburiye ijambo ry’Imana abitabiriye ibi birori yasabye Bishop Ndayambaje kwigira ku bamubanjirije agakora ibiteza imbere itorero n’abakristo baryo, akigira ku bayobozi bakuru b’Igihugu kuko bakunda abaturage, nawe agakunda intama aharanira icyaziteza imbere.

Yasabye Bishop Ndayambaje guha inshingano abagore kuko bagira uruhare rukomeye ku iterambere ry’itorero n’Igihugu binyuze mu burere baha abana.

Yanavuze ko Ishuri ryo ku cyumweru ‘Sunday School’ rikwiriye kwitabwaho, kuko ari ho umwana akuririra, ibyo yigishijwe akabizirikana iteka.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye itorero rya AEBR uburyo rikora ihererekanyabubasha, abasaba kuzabikomeza.

Yashimiye Abavugizi ba AEBR babanjirije Bishop Ndayambaje kuba barubatse neza iri torero bituma uyu Muvugizi mushya abona urufatiro yubakiraho.

Nyuma yo kwimikwa, Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko yishimiye guhabwa inkoni nk’umuvugizi mukuru w’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda.

Ati: "Uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko umurimo ndiho ni umurimo w’umuhamagaro, nahamagariwe gukorera Imana.”

Bishop Ndayambaje yavutse mu 1964, avukira mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana. Ni umugabo ufite umugore n’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Bishop Ndayambaje Elisaphane, Umuvugizi Mukuru mushya wa AEBR
Bishop Ndayambaje Elisaphane yimitswe nk'Umuvugizi wa AEBR muri manda y'imyaka itanu
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali, RALGA, Habimana Dominique, yitabiriye uyu muhango
Bishop Ndayambaje Elisaphane n'umufasha we hamwe n'abafatanyabikorwa ba AEBR
Senateri Marie Rose Mureshyankwano niwe wari umushyitsi mukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages