00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyo Arts Center irizihiza isabukuru mu gitaramo izibukiramo abahanzi bakanyujijeho

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 October 2017 saa 10:20
Yasuwe :

Mu mateka y’u Rwanda, abahanzi bakomeye ku muco gakondo n’indangagaciro zo gukorera hamwe bari mu bagize uruhare mu kwandika ibihangano byateye ingabo mu bitugu abatangije n’abitangiye urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu rwego rwo kuzirikana abahanzi bakanyujijeho bitabye Imana barimo Jeanne Kaligirwa; Ishyo Arts Center yateguye igitaramo kizibukirwamo abahanzi bo mu myaka yo hambere kizahurirana n’isabukuru y’imyaka icumi uyu muryango umaze ushinzwe.

Iki gitaramo cyiswe ‘Turaje’ giteganyijwe kubera muri Serena Hotel kuri uyu wa 14 Ukwakira 2017 kizatangira saa moya za nimugoroba.

Abahanzi bahuriye muri Ishyo Arts Center bakoze ibikorwa mu bihugu bitandukanye bafatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Isano arts ihagarariwe na Roma Kanobana.

’Turaje Concert’ yateguwe ku bufatanye bwa Ishyo Arts Center ifatanyije na Isano arts ihagarariwe na Roma Kanobana, yanatumiwemo umuhanzi Herve Twahirwa uzwi nka ‘Mizzy’ n’abandi batandukanye.

Umuyobozi wa Ishyo Arts Center, ihuriramo abafite impano mu buhanzi, Carole Karemera, yatangarije IGIHE ko bafite gahunda yo kwibuka abahanzi batabarutse no gukomeza kubaha umwanya mu mateka y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Muri iki gitaramo tuzibukiramo abahanzi bacu bakuru batuboneye izuba. Imwe mu ndirimbo za nyakwigendera Jeanne Kaligirwa wanahimbye indirimbo ‘Girubuntu’, ‘Indege irahinda’ zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu mu myaka ya 1990.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka Ishyo Arts Center turizihiza imyaka 10, twishyize hamwe turi abagore umunani dusanga icyadushimisha ari uko twakwizihiza iyi sabukuru twibuka abadukundishije igihugu, umuco Nyarwanda. Benshi muri twe bakuriye iruhande rwabo ariko bamwe bakaba batakiriho. Twaricaye tureba icyo twakora ngo abatureze mu mwuga, baduhaye uru rukundo rw’umuco n’igihugu batazibagirana.”

Karemera uzwi cyane mu buhanzi no gukina amakinamico, yakomeje atangaza ko bifuza guha umwanya urubyiruko ruri mu buhanzi kurebera, kwibuka no kumenya ababanjirije bakabigiraho ndetse kungurana ibitekerezo n’abakuru bishimira umuco gakondo.

Muri aba bahanzi bagize uruhare mu muziki w’u Rwanda, nta wakwirengagiza ibihangano birimo ibya Jeanne Kaligirwa, Muyango, Cécile Kayirebwa, Imitali, Isamaza, Sentore, Nyiranyamibwa Suzanne bifite uruhare mu mibereho y’abenegihugu.

Yavuze ko urukundo bamweretse rwamufashije we n’abandi Banyarwanda gukomeza amateka n’umuco wo gukunda igihugu by’umwihariko ku baba hanze y’u Rwanda byasize umurage rusange basangiye.

Ishyo Arts Center ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2007 na Carole Karemera, ahanini afite intego zo guteza imbere impano z’abahanzi.

Umuyobozi wa Ishyo Arts Center, Carole Karemera
Jeanne Kaligirwa witabye Imana yibukwa mu bihangano bitandukanye birimo 'Gira Ubuntu', 'Indege Irahinda' n'izindi
Ishyo Arts Center irizihiza isabukuru mu gitaramo izibukiramo abahanzi bakanyujijeho mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages