I TV yari imaze igihe iri mu igerageza aho yagaragaraga kuri dekoderi ya StarTimes kuri shene ya 121, inyuzwaho imiziki. Yanatambukije igitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena ku wa 1 Mutarama 2020.
Mu kiganiro na Kabanda yahamije ko I TV izamurikwa ku mugaragaro hanacaho ikiganiro cya mbere mu muhango uzabera i Gikondo ku cyicaro cy’iyi televiziyo tariki 17 Mutarama 2020 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
I TV yatangiye yerekana imiziki gusa mu gihe hari ibyari bigishyirwa ku murongo mbere gato yuko imurikwa igatangiza n’ikiganiro cyayo cya mbere.
Iyi televiziyo iboneka kuri StarTimes mu minsi ya vuba iratangira kugaragara no ku zindi dekoderi zinyuranye mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuyibona ari benshi kandi bitabagoye. Yanashyiriweho application, abantu bashobora kwifashisha bashaka kuyireba kuri telefoni.
“I TV” intego zayo ni uguteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro no gushyira itafari ryayo mu iterambere rya muzika y’u Rwanda.
Isibo TV igiye kugera ku isoko ry'u Rwanda ari televiziyo ya 16, kuko risanzweho 15 ubariyemo na KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y'u Rwanda.





Ibitekerezo 0