00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi Model aritegura kwibaruka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 January 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, bitegura kubyara umwana wabo.

Uyu mwana ni ubuheta bwa Isimbi Vestine, akaba ari imfura ya Shaul Hatzir n’uyu mugore.

Mu butumwa Isimbi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira amagambo yo muri Bibiliya agira ati “Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.’’ Ni amagambo aboneka muri Yeremiya 1:12.

Ubu butumwa, Isimbi yabukurikije amafoto agaragaza ko atwite.

Isimbi Model, uzwi cyane mu ruganda rw’abamurika imideli, aherutse no kwishimira impano idasanzwe yahawe n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel, y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar.

Shaul Hatzir na Isimbi Model barushinze ku wa 20 Gashyantare 2022, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Isimbi Model aritegura kwibaruka
Mu minsi yashize Isimbi Model yahawe n’umugabo we imodoka y’arenga miliyoni 80 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages