00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ismaël Lô agiye kugaruka gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 August 2017 saa 08:44
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare Ismaël Lô, uzwi ku rwego mpuzamahanga, azataramira Abanyarwanda mu iserukiramuco ry’umuziki rya ‘Kigali Up Music Festival’ rizabera i Kigali kuva kuwa 19 Kanama kugera ku itariki ya 20 Kanama 2017.

Iserukiramuco rya ‘Kigali Up Music Festival’ ni ku nshuro ya karindwi rigiye kubera mu Rwanda, ryatangijwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda Mighty Popo wigeze guhabwa igihembo cya Juno Award ubwo yabaga muri Canada.

Ni ku nshuro ya kabiri Ismaël Lô agiye gukorera igitaramo mu Rwanda, yahaheruka muri Kigali Up yabaye kuwa 7-8 Nyakanga 2012. Icyo gihe yaririmbanye n’abandi bahanzi barimo Kidum wo mu Burundi, Corey Harris wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Chiwoniso uzaturuka muri Zimbabwe, itsinda Tumi &The volume ryo muri Afurika y’Epfo

Iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri ribera mu marembo ya Stade Amahoro i Remera, rizajya ritangira saa tanu z’amanywa kugeza saa cyenda[mu cyiciro cyahariwe abana] hanyuma hakomeze iserukiramuco rizajya ryitabirwa n’abakuru kugeza hafi saa sita z’ijoro.

Uyu muhanzi Ismaël Lô, w’imyaka 60, akomoka muri Senegal, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zikozwe mu njyana ya Kinyafurika yibanda kuri folk, na Soul. Indirimbo yakoze zigatuma izina rye risakara henshi, harimo iyitwa ‘Tajabone’ na ‘Africa’.

Mu 1990, yasohoye album yise ‘Ismael Lo’ yatumye aba ikirangirira ku Isi ariko by’umwihariko ikundwa mu Burayi. Iyi yari igizwe n’indirimbo Tajabone / Raciste / Ale Lo / Jiggeny Ndakaru / Fa Diallo / Souleymane / M’barawath / Nene.

Ismaël Lô watangiye umuziki mu 1970, aheruka gusohora album mu mwaka wa 2006, iyo yayise ‘Sénégal’.

Seydou Koné[Alpha Blondy] na we ari mu bahanzi bakomeye bategerejwe kuzaririmba mu iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival.

Uretse Ismaël Lô na Blondy, ubuyobozi bwa Kigali Up bwatangaje ko hari abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco bazaturuka hanze y’u Rwanda barimo itsinda rya Quantum Split rikora injyana ya Rock&Soul, iri risanzwe rikorera umuziki i New York.

Ismael Lo wo muri Senegal ubwo aheruka gutaramira mu Rwanda

Iri serukiramuco ry’uyu mwaka ngo rizagira umwihariko kuko hashyizwemo n’igice cyahariwe abana kizajya gitangira saa tanu z’amanywa kugeza saa cyenda z’igicamunsi hanyuma igice cy’abakuze gihite gikomerezaho kugera saa sita z’ijoro.

Alpha Blondy umunyabigwi muri Reggae na we yatumiwe muri Kigali Up

Tajabone, imwe mu ndirimbo za Ismaël Lô zanditse amateka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages